Uko hakosorwa imvugo ‘inyuma ya buri mugabo wageze mu ntego hari uruhare rw’umugore’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yavuze ko imvugo yo mu cyongereza igira iti “Behind every successful man, there is a woman” ikwiye gukosorwa, aho kuvuga ‘behind/inyuma’ ahubwo hakagaragazwa ko icyo umugabo n’umugore bagezego, baba bari kumwe aho kuba umwe yaba inyuma y’undi.

Perezida w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille yabitangaje mu kiganiro ‘Ijabo’ cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku ruhare rw’abagore mu nzego zifata ibyemezo.

Izindi Nkuru

Hon. Mukabalisa avuga ko imvugo ‘Behind every successful man, there is a woman’ na yo idatomora ngo ishimangire ihame ry’uburinganire bw’umugore n’umugabo, we yise (Gender blindness).

Ati “Kubera iki behind (inyuma)? Navuga ngo iruhande, aho kuba inyuma. Yaba umugabo yaba umugore. Umugabo uri successful (wageze ku ntego) ni uko aba ari kumwe n’umugore umufasha muri izo nshingano. Umugore uri successful ni uko aba ari kumwe n’umugabo umufasha muri izo nshingano.”

Hon. Donatille Mukabalisa avuga ko umugabo n’umugore bumvikanye, bituma bombi buzuza neza inshingano zabo, zaba ari iz’urugo ndetse n’izindi baba bafite zirimo n’izo gukorera Igihugu.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Perezida Paul Kagame wayoboye uyu muhango, yagarutse ku ruhare rw’abari n’abategarugori mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bagize uruhare rukomeye.

Umukuru w’u Rwanda wagarutse ku nshingano nyinshi z’abagore, yavuze ko uretse kuba babyara umuntu, bakamurera, banafasha abagabo kwitwara neza mu byo bakora.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Barera n’abagabo. Abagabo ubwo mutureba aha turirarira ariko udafite umugore umufasha ngo amwubake, biba ingorane. Ni na yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”

U Rwanda ni kimwe mu Bihugu byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, by’umwihariko mu guha umwanya abari n’abategarugori kugira ngo batange umusanzu mu kubaka Igihugu cyabo, aho mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, umubare w’abategarugori ari 61,3%, akaba ari na rwo rwa mbere ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru