Ruto yise Kenyatta boss we nubwo yamuteye umugongo anahishura icyo baganiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

William Ruto watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’uwo yari abereye Visi Perezida Uhuru Kenyatta, amwita boss we, anavuga icyo bavuganye.

Mu butumwa yanyuije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, William Ruto yagize ati “Nagiranye ikiganiro na boss wanye, Perezida Uhuru Kenyatta. Twaganiriye ku matora aherutse kuba ndetse no guhererekanya ubutegetsi nk’ikimenyetso cy’umuco wacu wa Demokarasi.”

Izindi Nkuru

William Ruto yatangaje ibi nyuma y’umunsi umwe Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ubwo rwatangaga umwanzuro ku kirego cyatanzwe na Raila Odinga wari warwiyambaje avuga ko yibwe muri aya matora.

Perezida Uhuru Kenyatta uri gusoza manda ze, yari azwiho kuba inkoramutima ikomeye ya William Ruto wamubereye Visi Perezida muri manda zombi uko ari ebyiri, gusa byaje guhinduka ubwo yazaga kumugaragaza nk’umuntu udashoboye ndetse ubwo amatora yari yagereje, akerura ko ashyigikiye Odinga.

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwari rumaze kwemeza ko William Ruto ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko agomba kubaha iki cyemezo cy’Urukiko kandi ko yiteguye guhererekanya ubutegetsi n’uwatsinze mu mahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru