Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko iyo umukobwa wabo agize imyaka 25 atarashakwa bituma biheba kuko uyigejeje cyangwa akayirenga agomba guha umusore ikimasa kugira ngo amushake, utagifite agahera ku ishyiga.

Bamwe muri aba babyeyi bo mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati, babwiye RADIOTV10 ko bashaka ikimasa cyo guha umusore kugira ngo ashakane n’umukobwa wabo kandi ngo ni nk’ihame ntakuka ku bakobwa bagejeje imyaka 25.

Umwe ati “Yacuruza, yahinga, ayo azabona yose ni ukuyabika mpaka wenda agategereza ko n’iwabo bamwongerera ariko akagura ikimasa cyo kuzaha umugabo.”

Aba babyeyi kandi bavuga ko ntakundi babigenza, kuko baba bifuza ko abakobwa babo bubaka, bityo bigatuma bashyashyana kugira ngo babone abasore babarongorera abakobwa.

Umwe ati “Ugira ikibazo bwo kuko nawe uravuga ngo ese ‘umukobwa wanjye azava hano gute?’ kuko burya umwana wawe iyo atabonye icyo abandi bagombye kubona, nawe wumva uhangayitse da.”

Bamwe mu bashatswe babanje gutanga ikimasa, ntiberura ngo babivuge, gusa amakuru ava muri bagenzi babo yemeza ko babanje kugitanga. Umwe yagize ati “Urukundo uwo rushatse ruramusanga, ntabwo ikimasa gitwarwa na bose.”

Bamwe mu basore n’abagabo bakiri bato bo muri aka gace, na bo bahamya ko no kubona uwo musore baha icyo kimasa ari amahirwe ku mukobwa ufite imyaka 25.

Umwe ati “Nta musore uba ukimwiteza ahubwo umukobwa ufite ikimasa akabona uwo agiha aba ari amahirwe cyane.”

Bagakomeza bagaragaza ko akenshi bene izo ngo zikunze no kutaramba. Umwe ati “bamara gushakana bubatse ugasanga barahindukanye, amakimbirane ya buri munsi ngo ‘waranguze narakuguze mvira mu nzu’, ntayo mvuyemo nintayivamo urayivamo…”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal avuga ko uwo muco batawuzi nk’ubuyobozi.

Yagize ati “Kaba ari agashya tutazi wenda kavutse vuba, mu muco nyarwanda tuzi yuko umusore asaba umukobwa akamukwa ntabwo umukobwa agura, arakobwa ntakwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − two =

Previous Post

Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo

Next Post

Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda

Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.