Tanzania: Perezida yashenguwe n’urupfu rw’Umujenerali wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na ambasaderi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, ndetse akaba yarigeze kugihagararira mu Rwanda nka Ambasaderi.

Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, yagize ati “Namenye amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile.”

Izindi Nkuru

Madamu Samia yakomeje avuga ko nyakwigendera yakoreye Igihugu cye akiri muzima, kandi ko bazahora bazirikana umusanzu yatanze mu mirimo ya gisirikare ndetse no kuba yarakibereye Ambasaderi, ndetse akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania hagati ya 1983 na 1988.

Ati “Turazirikana kandi ubwitange yagize mu ruhare mu kubohoza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nk’umwe mu basirikare bacu bitoreje mu ngabo za FRELIMO mbere na nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique.”

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, yaboneyeho kwihanganisha ubuyobozi bw’Ingabo za Tanzania by’umwihariko Umugaba Mukuru wazo Gen Jacob Mkunda, abasirikare bose b’iki Gihugu, ndetse n’umuryango n’inshuti ba nyakwigendera.

Lt Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wabaye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda kuva muri 2003 kugeza muri 2006, yanahagarariye Igihugu cye muri Mozambique kuva mu 1988 kugeza muri 2003.

Uyu mujenerali wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana tariki 28 Mutarama 2024, akaba yarabaye umwe mu basirikare b’icyubahiro muri Tanzania kubera ibikorwa binyuranye yakoze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru