Monday, August 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Rwaba rubushakaho iki?-U Rwanda rwasezeranyije u Burundi ko rudashobora kubutera ariko rugira icyo rubusaba

Rwaba rubushakaho iki?-U Rwanda rwasezeranyije u Burundi ko rudashobora kubutera ariko rugira icyo rubusaba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda nta mugambi na muto rufite wo gutera u Burundi kuko ntacyo rwaba rubushakaho, ahubwo ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwahagarika imvugo z’ubushotoranyi, kandi bugahagarika gukorana n’umutwe wa FDLR ufite imigambi mibisha ku Rwanda.

Minisitiri yavuze ko imvugo zizana igitotsi mu mubano hagati y’ibi Bihugu byombi, zituruka i Burundi, zivuzwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu barimo na Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Edouard Bizimana.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko atazi ahava ibitangazwa n’aba bayobozi ko u Rwanda rushaka gutera Igihugu cyabo cy’u Burundi, kuko uwo mugambi utigeze ubaho.

Ati “Baba bivugisha kuko bazi ko atari byo, u Rwanda se rwajya gutera u Burundi rubushakaho iki?”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikibazo gikomeje kuzambya umubano w’u Rwanda n’u Burundi, kizwi kandi ko inkomoka yacyo ari hakurya aho u Burundi bwiyemeje gukorana n’abanzi b’u Rwanda.

Ati “Ikibazo cyo kirazwi ni uko Ingabo z’u Burundi zagiye muri Congo gufatanya n’Ingabo za Congo ndetse na FDLR kandi tuzi umugambi wa FDLR umutwe w’abajenosideri, iyo rero ugiye gufatanya n’umutwe w’Abajenosideri kugera no muri Kivu ya Ruguru, kuko bitwaza ngo bohereje ingabo z’u Burundi ngo kugira ngo barengere umutekano cyangwa ubusugire bw’Igihugu cyabo kubera umutwe wa RED-Tabara ariko bagiye no muri Kivu ya Ruguru hatari n’umupaka w’u Burundi.”

Perezida w’u Burundi kandi akomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye na mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi, bivugiye inshuro zinyuranye ko bifuza gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho, ndetse aba bategetsi bombi bakaba baherutse kongera guhurira i Kinshasa.

Ingabo z’u Burundi kandi zikomeje kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Minembwe, ibintu u Rwanda rwakunze kwamaganira kure.

Minisitiri Nduhungirehe ati “Aho naho rero ni ho hari ikibazo. Twagiye tunagirana ibiganiro umwaka ushize [muri Werurwe] nyuma y’ifatwa rya Uvira turaganira twumvikana ukuntu noneho haba guhosha tension des esclades (umwuka mubi watutumbaga) hagati y’Ibihugu byombi, ariko ntihamaze kabiri twumva Perezida Ndayishimiye yagiye kuri za BBC cyangwa se za France 24 arimo arashinja u Rwand ako dushaka gutera u Burundi.”

Perezida Ndayishimiye yenyegeje ibibazo

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Nduhungirehe avuga ko nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye, u Rwanda rwabajije ubutegetsi bw’i Gitega impamvu Perezida Ndayishimiye yatangaje ibyo bintu, nyamara hari hatangiye inzira z’ibiganiro.

Ati “Ibiganiro barabihagarika, twongera no guhura na nyuma y’ifatwa rya Uvira, twahuye kabiri ngira ngo, inzego z’umutekano n’iz’iperereza ku Mupaka ku itariki ya 14 n’iya 28 Ukuboza ariko nyuma yabwo Perezida Ndayishimiye yarongeye avuga ya magambo yo kwibasira u Rwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko ibi byose byagaragaje ko ubutegetsi bw’u Burundi budafite ubushake bwo kuba umubano hagati yabwo n’u Rwanda wongera kugaruka mu isura nziza.

Nanone kandi Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko u Rwanda rwemereye u Burundi kubushyikiriza Abarundi baruhungiyemo bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi muri 2015, mu gihe u Rwanda rwahise rubyamagira kure.

Nduhungirehe avuga ko ibi byatunguye u Rwanda kuko “tutarabiganiriyeho muri iyi minsi. Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo twabiganiriyeho mu mezi atanu ashize, kandi ibyo bitaranaganiriweho na gato nta n’ibyo twigeze tubemerera, ahubwo ibyaganiriweho hashize imyaka itatu kandi hakaba hari n’ibyo twabasabye bigomba gukorwa bitakozwe.”

Avuga ko nubwo u Rwanda rumaze igihe rwumva ubu bushotoranyi bw’u Burundi, ariko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwari bukwiye kumva ko bukwiye guhagarika gukorana na FDLR, kandi bikaba byaba inzira nziza yo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 8 =