Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

Rwamagana: Abahinzi bavuga ko hari ibyo bakorewe bakabyishimira ariko hari ikibagiranye

Abahinzi bo mu gishanga cya Nyirabidibiri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko begerejwe idamu y’amazi, ariko ko banakeneye imashini zabafasha kuhira.

Aba bahinzi bo mu mu Mirenge ya Nzige, Mwulire na Gahengeri, basanzwe bahinga bahinga ku buso bwatunganijwe mu gishanga cya Nyirabidibiri.

Bavuga ko bakenera kuba bakoresha moteri zuhira imyaka bikababera imbogamizi kuko bakoresha arozwari, ku buryo baramutse babonye moteri mu buryo bwa Nkunganire, byafasha kongera umusaruro.

Uwamahoro Aline ati “Amazi aba ahari ariko bisaba motari yo kuyakurura mu mirima hariya hegereye kanari (Canal) kugira ngo azamuke mu mirima yose.”

Twahirwa Olivier na we yagize ati “Tugira ikibazo cyo kuhageza amazi bitewe nuko amazi ari hasi mu matiyo atabasha kuzamuka ngo agere hano. Noneho kuhuhira ugasanga ni ikibazo kitugoye ariko turamutse tubonye moteri byatworohere, kubera ko habaho nkunganire ya Leta icyo byadusaba cyose kijyanye n’ibyo twashora ngo Leta itwunganire byaba byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ku bufatanye n’umushinga SAIP bagiye gushaka uburyo begera aba bahinzi kugira ngo ikibazo cyabo gishakirwe umuti.

Ati “Ubu dufite ibijyanye na nkunganire ijyanye no kuhira irimo ibice bibiri abuhira ku buso buto bashobora gukenera turiya tumoteri dutoya ndetse n’abakenera kuhira ku buso bunini na bo turabafsha tunakoresha solar panel na moteri izamura amazi ikayageza kure. Nababwira ko turigufatanya na SAIP nabo turimo turabafasha muri ubwo buryo kugira ngo bashobore kuhira ku buso bunini.”

Aba bahinzi bavuga ko baramutse bunganiwe bagahabwa moteri byakongera amahirwe mu musaruro biteze muri iki gihembwe cy’ihinga B, bikanabafasha kwinjiza agatubutse.

Amazi yo ngo barayegerejwe ariko nta moteri
Bavuga ko babonye moteri ibintu byaba byiza kurushaho

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − one =