Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Ntunga ryo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko hari amafaranga bacibwa adasobanutse, aho batanga urugero rw’umusora wa 5 000 Frw bishyuzwa buri kwezi ndetse na 2 000 Frw bashyiriweho n’Inama Njyanama y’Akarere mu buryo bubatunguye.

Aba bacuruzi bavuga ko mu cyumweru gishize abashinzwe gukoresha aya mafaranga banyuze muri iri soko batangira kubaca 5 000 Frw y’ubukodi bw’aho umuntu akorera, aho bavuga ko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere.

Iradukunda Pierre usanzwe acururiza muri iri soko, avuga ko aya mafaranga baherutse gucibwa, yaje ari umwanzuro wamaze gufatwa, batabigizemo uruhare.

Ati “Nta kintu uba ugomba kubivugaho, biba bibangamye iyaba bateguzaga abantu nkuko babanje kubivuga igihe baza kubivuga ko imisoro igiye guhinduka baza gushyira muri Sisitemu y’ibihumbi cumi na Bitanu. Twasoraga Cumi na Bitanu mu gihembwe ubwo byari bikubiye hamwe byose ariko noneho bibangamye aho haje ibi bitanu byo kuvuga ngo ni w’ubukode bw’aho ukorera buri kwezi.”

Mugenzi we Mutabazi Ally Hassan udodera inkweto kuri iri soko, na we yagize ati “None barimo kongeraho andi ibihumbi bibiri ku musoro tugomba kujya dutanga, ubwo urumva ko biraba cumi na birindwi (17 000 Frw) tudashyizeho ay’Irembo, kandi kuyakorera hano ni ibintu bitugora.”

Dr Rangira Lambert uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yabwiye RADIOTV10 ko uyu musoro wizweho na Komisiyo y’Ubukungu ibarizwamo Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ndetse n’Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Ati “Bafite ubahagarariye yakwandika bikaza mu buryo bufite umurongo. Nabagira iyo nama yo kureba ubahagarariye akandikira Akarere akabereka ikibazo bagize mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza ya Njyanama, bati ‘amafaranga ni menshi’ cyangwa barasaba kwishyura mu bice, bakagira ibitekerezo batanga by’uko byakorwa noneho n’Akarere kakabijyamo neza.”

Ni ikibazo bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko gikomeje gutuma bakorera mu bihombi, ku buryo hari n’ababona batazashobora gukomeza ubucuruzi bwabo.

Aba bacuruzi bavuga ko amafaranga bari gucibwa batapfa kuyabona
Avuga ko amafaranga aciwa atayakura mu kudoda inkweto

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + four =

Previous Post

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Next Post

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.