• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Ntunga ryo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko hari amafaranga bacibwa adasobanutse, aho batanga urugero rw’umusora wa 5 000 Frw bishyuzwa buri kwezi ndetse na 2 000 Frw bashyiriweho n’Inama Njyanama y’Akarere mu buryo bubatunguye.

Aba bacuruzi bavuga ko mu cyumweru gishize abashinzwe gukoresha aya mafaranga banyuze muri iri soko batangira kubaca 5 000 Frw y’ubukodi bw’aho umuntu akorera, aho bavuga ko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere.

Iradukunda Pierre usanzwe acururiza muri iri soko, avuga ko aya mafaranga baherutse gucibwa, yaje ari umwanzuro wamaze gufatwa, batabigizemo uruhare.

Ati “Nta kintu uba ugomba kubivugaho, biba bibangamye iyaba bateguzaga abantu nkuko babanje kubivuga igihe baza kubivuga ko imisoro igiye guhinduka baza gushyira muri Sisitemu y’ibihumbi cumi na Bitanu. Twasoraga Cumi na Bitanu mu gihembwe ubwo byari bikubiye hamwe byose ariko noneho bibangamye aho haje ibi bitanu byo kuvuga ngo ni w’ubukode bw’aho ukorera buri kwezi.”

Mugenzi we Mutabazi Ally Hassan udodera inkweto kuri iri soko, na we yagize ati “None barimo kongeraho andi ibihumbi bibiri ku musoro tugomba kujya dutanga, ubwo urumva ko biraba cumi na birindwi (17 000 Frw) tudashyizeho ay’Irembo, kandi kuyakorera hano ni ibintu bitugora.”

Dr Rangira Lambert uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yabwiye RADIOTV10 ko uyu musoro wizweho na Komisiyo y’Ubukungu ibarizwamo Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ndetse n’Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Ati “Bafite ubahagarariye yakwandika bikaza mu buryo bufite umurongo. Nabagira iyo nama yo kureba ubahagarariye akandikira Akarere akabereka ikibazo bagize mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza ya Njyanama, bati ‘amafaranga ni menshi’ cyangwa barasaba kwishyura mu bice, bakagira ibitekerezo batanga by’uko byakorwa noneho n’Akarere kakabijyamo neza.”

Ni ikibazo bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko gikomeje gutuma bakorera mu bihombi, ku buryo hari n’ababona batazashobora gukomeza ubucuruzi bwabo.

Aba bacuruzi bavuga ko amafaranga bari gucibwa batapfa kuyabona
Avuga ko amafaranga aciwa atayakura mu kudoda inkweto

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + thirteen =

Previous Post

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Next Post

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.