Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bahangayitse kubera idamu (icyobo) y’amazi ya Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ‘Saint Simon Metals’, iri mu ngo hagati, ku buryo bahorana impungenge ko ishobora gutwara ubuzima bw’abana babo.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye ahahereyeye iki gikorwa kiri mu Mudugudu wa Rutaka, yasanze nta n’umurinzi uhari ushobora kubuza abantu kuhegera, mu gihe byavugwaga ko aba ahari.
Abaturiye iyi damu, bavuga ko iherutse kugwamo umwana ariko Imana igakinga akaboko, bakaba bafite impungenge ko hari n’abandi bashobora kugwamo ikabahitana.
Yadufashije Jacqueline ati “Dufite abana bato kandi hano hantu hakunda kuba hatazitiye nta na korotire iriho. Reba nk’ubu abana bari gutambira aha ngaha bagwamo ugasanga bibaye ibibazo.”
Aba baturage bavuga ko abana bakunze kunyura kuri iyi damu iyo bavuye ku masomo, ku buryo impungenge zabo zumvikana.
Nshimiyimana Faustin ati “Usanga abana bato bahari, urumva hari igihe hazaba impanuka ku bana. Duhorana ubwoba ko bari bwikubitemo bavuye ku ishuri.”
Nyirandimubanzi na we ati “Hari n’umwana wari ugiye kugwamo, ni uko papa we yahabaye agahita amufata amaguru, yari yagiye pe.”
Ezra Nshimiyimana uyobora iyi Kamapani ya Saint Simon Metals avuga ko aho iyi damu iri hahora uburinzi, mu gihe umunyamakuru yasanze habereye aho.
Ati ”Ko ari mu butaka bwacu dukoresha, tukaba twarahashyize umuzamu uhakorera ijoro n’amanywa. Hari umwana wigeze ugwa muri iyo Damu? 90/90 aba ahari. Uwigeze agwa muri iyo damu ni uwuhe?”
Hagati y’aho iyi damu y’amazi iherereye, ndetse n’aho abaturage batuye, nta metero eshanu zirimo utututse ku marembo ya bamwe bahatuye.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10