Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Kompanyi bashinja icyatumye bahorana umutima uhagaze

radiotv10by radiotv10
12/10/2024
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Kompanyi bashinja icyatumye bahorana umutima uhagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bahangayitse kubera idamu (icyobo) y’amazi ya Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ‘Saint Simon Metals’, iri mu ngo hagati, ku buryo bahorana impungenge ko ishobora gutwara ubuzima bw’abana babo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye ahahereyeye iki gikorwa kiri mu Mudugudu wa Rutaka, yasanze nta n’umurinzi uhari ushobora kubuza abantu kuhegera, mu gihe byavugwaga ko aba ahari.

Abaturiye iyi damu, bavuga ko iherutse kugwamo umwana ariko Imana igakinga akaboko, bakaba bafite impungenge ko hari n’abandi bashobora kugwamo ikabahitana.

Yadufashije Jacqueline ati “Dufite abana bato kandi hano hantu hakunda kuba hatazitiye nta na korotire iriho. Reba nk’ubu abana bari gutambira aha ngaha bagwamo ugasanga bibaye ibibazo.”

Aba baturage bavuga ko abana bakunze kunyura kuri iyi damu iyo bavuye ku masomo, ku buryo impungenge zabo zumvikana.

Nshimiyimana Faustin ati “Usanga abana bato bahari, urumva hari igihe hazaba impanuka ku bana. Duhorana ubwoba ko bari bwikubitemo bavuye ku ishuri.”

Nyirandimubanzi na we ati “Hari n’umwana wari ugiye kugwamo, ni uko papa we yahabaye agahita amufata amaguru, yari yagiye pe.”

Ezra Nshimiyimana uyobora iyi Kamapani ya Saint Simon Metals avuga ko aho iyi damu iri hahora uburinzi, mu gihe umunyamakuru yasanze habereye aho.

Ati ”Ko ari mu butaka bwacu dukoresha, tukaba twarahashyize umuzamu uhakorera ijoro n’amanywa. Hari umwana wigeze ugwa muri iyo Damu? 90/90 aba ahari. Uwigeze agwa muri iyo damu ni uwuhe?”

Hagati y’aho iyi damu y’amazi iherereye, ndetse n’aho abaturage batuye, nta metero eshanu zirimo utututse ku marembo ya bamwe bahatuye.

Ni igikorwa cya Kompanyi ya Saint Simon Metals
Iyi damu y’amazi irabahangayikishije
Hagati yayo n’ingo za bamwe nta na metero eshanu zirimo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − one =

Previous Post

Andy Bumuntu uherutse gusezera igitangazamakuru yakoreraga yinjiye mu mikoranire n’Umuryango Mpuzamahanga

Next Post

Umuraperi bamwe bakeka ko anywa ibiyobyabwenge yavuze ko n’itabi atarinywa

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi bamwe bakeka ko anywa ibiyobyabwenge yavuze ko n’itabi atarinywa

Umuraperi bamwe bakeka ko anywa ibiyobyabwenge yavuze ko n’itabi atarinywa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.