Kuwa 27 Ukwakira 2021 mu Rwanda mu mujyi wa Kigali habereye inama mpuzamahanga yatangirijwemo ihuriro rya “Open Forum On Agricultural Biotechnology ( OFAB)”, rigamije kuzamura no kongera ubumenyi ku iterambere mu buhinzi bw’uRwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wa AATF ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).
Umuryango wiyemeje kuzamura no guteza imbere ibikorwa by’abakora ubuhinzi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa SAHARA ku mugabane wa Afurika, hagamijwe guhindura imibereho y’ababituyemo.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango AATF, Dr.Canisius Kanangire, yavuze ko kuva mu mwaka wa 2003 umuryango wa AATF washingwa umaze gutanga umusaruro mu bihugu byabashije gukorana nawo.
“Twishimiye ko umuryango wa AATF waje mu Rwanda gufatanya na twe kuzamura ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga biciye muri gahunda ya OFAB kuko byagaragaye ko rishobora kudufasha kugera ku iterambere rirambye turikuye mu buhinzi bukozwe kinyamwuga.
“Nk’uko hari icyerekezo kigamije kuzamura ubuhinzi mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2024, byasabye ko habaho imikoranire n’imiryango mpuzamahanga nka AATF, umuryango washinzwe hagamijwe kurwanya ubukene, hibandwa cyane gufasha abahinzi baciriritse kuzamura no guteza imbere imihingire yabo, bagashakirwa amasoko, ibyitezweho guhindura ubuzima bwabo.” Dr. Canisius Kanangire
Inama y’ihuriro rizafasha abahinzi gukora ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga
Umuryango wa AATF umaze kubona ko abatuye ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara baramutse bakoresheje ikoranabuhanga mu buhinzi nk’uko ririmo rinashyirwa mu bindi byiciro by’ubukungu, byatanga umusaruro wisumbuye k’uwusanzwe.
Dr.Ousmane Badiane, umuyobozi wa AATF, asanga umugabane wa Afurika udakennye cyane kurusha indi migabane, ikibura gusa ni ugusobanukirwa imikorere itegura ejo hazaza.
“Umugabane wa Afurika ufite isoko rinini cyane mu bucuruzi, nyamara haracyagaragara ibibazo bishingiye ku buhinzi aho usanga abatuye uyu mugabane bavunika bahinga ariko bikaba ikibazo bigeze ku musaruro wabo.
Ibi biba byarapfiriye mu mitangirire yo guhinga, aho usanga nta bumenyi buhagije umuhinzi afite,…ntaramenya imbuto nziza iboneye,…ntarasobanukirwa ko ikoranabuhanga rishobora kuzamura ubuhinzi,..ibi byose ugasanga bituma uyu mugabane udatera imbere.” Dr.Ousmane Badiane
Dr.Ousmane Badiane yakomeje agira ati: “Ariko nitumara kumva neza uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, mu gutunganya ubutaka n’imbuto zo kubuhingaho, bizatuma ejo hazaza h’uyu mugabane hashashagirana biturutse ku buhinzi.”
Inama yiga ku ikoranabuhanga mu buhinzi yanzuye ko hakenewe ubuhinzi butariubw’akajagari
Mu byo uyu muryango ukora harimo gufasha abahinzi kubona imbuto nziza iboneye ijyanye n’ubutaka bwabo, kubafasha gutunganya ubutaka bwo guhingaho no kubafasha kubonera umusaruro bejeje amasoko.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Mukeshimana Gerardine wanatangije ku mugaragaro ihuriro rya OFAB Rwanda, yavuze ko iyi gahunda izafasha cyane muri gahunda ya Leta igamije guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
“Umugabane wa Afurika, uracyari mu gihu cy’amateka yawuranze yo hambere, aho ubuhinzi bwakorwaga mu buryo bw’akajagari. Nyamara hakenewe ko uyu mugabane utera imbere, biturutse ku dushya mu ikoranabuhanga bizafasha kuzamura umusaruro w’ibihingwa kuri uyu mugabane, ibizagabanya ibiribwa bitumizwa hanze yawo, ibi bikagera no kugihugu cyacu, biciye muri iyi gahunda.” Dr.Mukeshimana
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Mukeshimana Gerardine wanatangije ku mugaragaro ihuriro rya OFAB Rwanda
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr.Patrick Karangwa, yasobanuye ko OFAB Rwanda itaje gusimbura izindi gahunda zari zisanzwe zikoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi.
“OFAB ije gufasha izindi gahunda kwihutisha iterambere mu buhinzi, biciye mu mahugurwa n’ubundi buryo buzageza amakuru ku bahinzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu gihugu.” Dr.Patrick Karangwa
Iri huriro rya OFAB ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, ryari risanzwe rikorera mu bihugu birindwi, birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Ghana, Burkina Faso na Nigeria biciye mu muryango mpuzamahanga AATF.
Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10