Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, hatangijwe igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri bicumbikira abanyeshuri mu rwego rwo kurandura Malaria mu banyeshuri, aho ibyamaze kuzihabwa bivuga ko uretse kuba ari ukubifasha, ari no gufasha ababyeyi bajyaga bazigurira abana babo.

RBC ivuga ko mu isesenguramakuru rishingiye ku mibare y’uko indwara ya Malaria ihagaze mu Rwanda, ryagaragaje ko hari ibyiciro by’abantu bafite ibyago byo kuba barwara iyi ndwara, birimo abanyeshuri biga bacumbitse mu bigo bigamo.

Ibi byatumye iki Kigo gifatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda (Rwanda NGO’S Forum) na Minisiteri y’Uburezi, bategura igikorwa cyo gukwirakwiza inzitiramibu mu bigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri byose byo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye muri iki cyumweru, gishimwa n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bigamo, bavuga ko iyi gahunda ari nziza, kuko izabafasha guca ukubiri n’indwara ya Malaria.

Rurangirwa Emmanuel, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri ESSA Nyarugunga, rimwe mu mashuri yahawe izi nzitiramibu, avuga ko bashima iki gikorwa.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi, turabashimiye cyane kuko kenshi na kenshi twajyaga tubwira ababyeyi mu bisabwa y’uko inzitiramibu ari ingenzi nk’ikigo gicumbikira abanyeshuri. Ubu rero RBC igaragaje ko ari uruhare itanze yaba ari ku ishuri ndetse n’ababyeyi hari icyo mubashije kubaruhuraho, bigaragara ko n’umubyeyi uzongera kugaragarizwa babyeyi itagaragaza ko supanet ikenewe, na we bizaba bigaragaje ko Igihugu gifite uburyo kibatekereza.”

Uyu muyobozi muri ESSA Nyarugunga avuga ko nubwo iri shuri ryari rifite gahunda yo kurwanya indwara ya Malaria, ariko ko kuba bahawe izi nzitiramibu, bigiye kuyirandura burundu.

Umwe mu banyeshuri wiga muri iri shuri, avuga ko bishimiye iyi gahunda kuko igaragaza ko ubuyobozi buhora butekereza abana b’Igihugu kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Avuga ko kuri iri shuri hari hasanzweho gahunda yo gusaba abanyeshuri bose kuza bitwaje inzitiramibu, ariko ko ubu zitazongera kubagora kuko zimaze no guhenda ku isoko.

Ati “Nk’iyo wajyaga uza ku ishuri utayizanye bagusubizagayo, kandi kugira ngo ubone aho uyigura byabaga bigoye, ariko ubu icyo kibazo ntikizongera kubaho.”

Avuga ko nk’abanyeshuri bagenzi be bagomba gufata neza izi nzitiramibu bahawe kandi bakajya baziraramo kugira ngo birinde ko hari uwakongera kurwara Malaria kuko iyi ndwara isanzwe ihungabanya imyigire y’uwayirwaye.

RBC igaragaza ko imibare y’abarwara Malaria yagabanutse ku kigero gishimishije kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kanama 2023.

Imibare y’iki Kigo igaragaza ko umubare w’abasanganywe iyi ndwara ariko ntibarembe cyane, wavuye ku bantu 998 811 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 ukagera ku bantu 622 900 muri 2022-2023. Ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 38%. Ni mu gihe kandi 58% y’aba bantu, bavurirwa ku mavuriro y’ibanze.

Naho abarembejwe n’iyi ndwara bo bavuye ku 1 831 mu mwaka wa 2021-2022 bagera kuri 1 316 muri 2022-2023. Ni ukuvuga ko ho habayeho igabanuka rya 28%.

Mu gihe abahitanywe n’iyi ndwara bo bavuye ku bantu 71 muri 2021-2022 bakagera kuri 51 muri 2022-2023, hakaba harabayeho igabanuka rya 28%.

Ubwo izi nzitiramibu zajyanwaga ku kigo cy’ishuri

Abanyeshuri bashimye iyi gahunda

Igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bwa Rwanda NGO’S Forum na RBC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − seven =

Previous Post

Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye

Next Post

Umukinnyi wahaye Aba-Rayon ibyishimo bitazibagirana hagaragaye igisa n’amarenga ko ashobora kuyigarukamo

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wahaye Aba-Rayon ibyishimo bitazibagirana hagaragaye igisa n’amarenga ko ashobora kuyigarukamo

Umukinnyi wahaye Aba-Rayon ibyishimo bitazibagirana hagaragaye igisa n’amarenga ko ashobora kuyigarukamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.