Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, hatangijwe igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri bicumbikira abanyeshuri mu rwego rwo kurandura Malaria mu banyeshuri, aho ibyamaze kuzihabwa bivuga ko uretse kuba ari ukubifasha, ari no gufasha ababyeyi bajyaga bazigurira abana babo.

RBC ivuga ko mu isesenguramakuru rishingiye ku mibare y’uko indwara ya Malaria ihagaze mu Rwanda, ryagaragaje ko hari ibyiciro by’abantu bafite ibyago byo kuba barwara iyi ndwara, birimo abanyeshuri biga bacumbitse mu bigo bigamo.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye iki Kigo gifatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda (Rwanda NGO’S Forum) na Minisiteri y’Uburezi, bategura igikorwa cyo gukwirakwiza inzitiramibu mu bigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri byose byo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye muri iki cyumweru, gishimwa n’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bigamo, bavuga ko iyi gahunda ari nziza, kuko izabafasha guca ukubiri n’indwara ya Malaria.

Rurangirwa Emmanuel, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri ESSA Nyarugunga, rimwe mu mashuri yahawe izi nzitiramibu, avuga ko bashima iki gikorwa.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’ingenzi, turabashimiye cyane kuko kenshi na kenshi twajyaga tubwira ababyeyi mu bisabwa y’uko inzitiramibu ari ingenzi nk’ikigo gicumbikira abanyeshuri. Ubu rero RBC igaragaje ko ari uruhare itanze yaba ari ku ishuri ndetse n’ababyeyi hari icyo mubashije kubaruhuraho, bigaragara ko n’umubyeyi uzongera kugaragarizwa babyeyi itagaragaza ko supanet ikenewe, na we bizaba bigaragaje ko Igihugu gifite uburyo kibatekereza.”

Uyu muyobozi muri ESSA Nyarugunga avuga ko nubwo iri shuri ryari rifite gahunda yo kurwanya indwara ya Malaria, ariko ko kuba bahawe izi nzitiramibu, bigiye kuyirandura burundu.

Umwe mu banyeshuri wiga muri iri shuri, avuga ko bishimiye iyi gahunda kuko igaragaza ko ubuyobozi buhora butekereza abana b’Igihugu kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Avuga ko kuri iri shuri hari hasanzweho gahunda yo gusaba abanyeshuri bose kuza bitwaje inzitiramibu, ariko ko ubu zitazongera kubagora kuko zimaze no guhenda ku isoko.

Ati “Nk’iyo wajyaga uza ku ishuri utayizanye bagusubizagayo, kandi kugira ngo ubone aho uyigura byabaga bigoye, ariko ubu icyo kibazo ntikizongera kubaho.”

Avuga ko nk’abanyeshuri bagenzi be bagomba gufata neza izi nzitiramibu bahawe kandi bakajya baziraramo kugira ngo birinde ko hari uwakongera kurwara Malaria kuko iyi ndwara isanzwe ihungabanya imyigire y’uwayirwaye.

RBC igaragaza ko imibare y’abarwara Malaria yagabanutse ku kigero gishimishije kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kanama 2023.

Imibare y’iki Kigo igaragaza ko umubare w’abasanganywe iyi ndwara ariko ntibarembe cyane, wavuye ku bantu 998 811 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 ukagera ku bantu 622 900 muri 2022-2023. Ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 38%. Ni mu gihe kandi 58% y’aba bantu, bavurirwa ku mavuriro y’ibanze.

Naho abarembejwe n’iyi ndwara bo bavuye ku 1 831 mu mwaka wa 2021-2022 bagera kuri 1 316 muri 2022-2023. Ni ukuvuga ko ho habayeho igabanuka rya 28%.

Mu gihe abahitanywe n’iyi ndwara bo bavuye ku bantu 71 muri 2021-2022 bakagera kuri 51 muri 2022-2023, hakaba harabayeho igabanuka rya 28%.

Ubwo izi nzitiramibu zajyanwaga ku kigo cy’ishuri

Abanyeshuri bashimye iyi gahunda

Igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bwa Rwanda NGO’S Forum na RBC

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru