Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in AMAHANGA
0
Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko umucamanza w’Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu babiri bakekwaho kwica umunyamakuru wari ufite izina rikomeye muri Cameroon, ategetse ko barekurwa, Perezida w’iki Gihugu, Paul Biya yashyizeho abacamanza bashya bagomba gukurikirana iki kirego.

Uyu munyamakuru Martinez Zogo yishwe mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2023, umurambo we wasanzwe hafi y’ishyamba ryo mu mujyi wa Yaounde nyuma y’iminsi itanu ashimuswe n’abantu batari bamenyekanye.

Kuva icyo gihe hahise hatangira gukorwa iperereza, ndetse hatabwa muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rye.

Umucamanza Aimé Florent Sikati waburanishaga urubanza ruregwamo abakekwaho kwica uyu munyamakuru, yari aherutse gutegeka ko barekurwa.

Gusa Perezida wa Cameroon, Paul Biya yashyizeho abacamanza bashya b’Urukiko rwa gisirikare, bagomba gukurikirana uru rubanza.

Aba bacamanza bahawe izi nshingano nyuma y’amavugurura yanakozwe na Perezida w’iki Gihugu, agashyiraho Lieutenant colonel Pierrot Narcisse Ndzie ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, akaba anashinzwe ibijyanye n’amabwiriza.

Gusa itangazo rishyiraho aba bacamanza, ntiryavuze niba Umucamanza

Aimé Florent Sikati wari wategetse ko abaregwa kwica uriya munyamakuru barekurwa, yaba yakuwe mu nshingano cyangwa yirukanywe.

Ni mu gihe umwe mu bavoka ba Jean-Pierre Amougou Belinga uri mu baregwa muri uru rubanza, avuga ko icyemezo cy’uriya mucamanza cyafashwe tariki 01 Ukuboza 2023, kigomba gukomeza kuba itegeko.

Uyu mucamanza aramutse yirukanywe, byaba bishingiye ku cyemezo yafashe cyo kurekura abo bantu babiri bakekwaho kwivugana uriya munyamakuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + three =

Previous Post

Abagabo bakubye gatantatu abagore: Iby’ingenzi ku Rwanda muri raporo y’abahitanwa n’impanuka ku Isi

Next Post

Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza

Rwanda: Hatangiye igikorwa cyo gusakaza inzitiramibu mu bigo byose by’amashuri kinazaniye ababyeyi inkuru nziza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.