Wednesday, September 11, 2024

Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umucamanza w’Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu babiri bakekwaho kwica umunyamakuru wari ufite izina rikomeye muri Cameroon, ategetse ko barekurwa, Perezida w’iki Gihugu, Paul Biya yashyizeho abacamanza bashya bagomba gukurikirana iki kirego.

Uyu munyamakuru Martinez Zogo yishwe mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2023, umurambo we wasanzwe hafi y’ishyamba ryo mu mujyi wa Yaounde nyuma y’iminsi itanu ashimuswe n’abantu batari bamenyekanye.

Kuva icyo gihe hahise hatangira gukorwa iperereza, ndetse hatabwa muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rye.

Umucamanza Aimé Florent Sikati waburanishaga urubanza ruregwamo abakekwaho kwica uyu munyamakuru, yari aherutse gutegeka ko barekurwa.

Gusa Perezida wa Cameroon, Paul Biya yashyizeho abacamanza bashya b’Urukiko rwa gisirikare, bagomba gukurikirana uru rubanza.

Aba bacamanza bahawe izi nshingano nyuma y’amavugurura yanakozwe na Perezida w’iki Gihugu, agashyiraho Lieutenant colonel Pierrot Narcisse Ndzie ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, akaba anashinzwe ibijyanye n’amabwiriza.

Gusa itangazo rishyiraho aba bacamanza, ntiryavuze niba Umucamanza

Aimé Florent Sikati wari wategetse ko abaregwa kwica uriya munyamakuru barekurwa, yaba yakuwe mu nshingano cyangwa yirukanywe.

Ni mu gihe umwe mu bavoka ba Jean-Pierre Amougou Belinga uri mu baregwa muri uru rubanza, avuga ko icyemezo cy’uriya mucamanza cyafashwe tariki 01 Ukuboza 2023, kigomba gukomeza kuba itegeko.

Uyu mucamanza aramutse yirukanywe, byaba bishingiye ku cyemezo yafashe cyo kurekura abo bantu babiri bakekwaho kwivugana uriya munyamakuru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts