Rwanda: Imana yakinze akaboko ubwo nzu yari irimo umukecuru yakongokaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yarokotse inkongi y’umuriro yafashe inzu yari arimo aryamye asinziriye, atabarwa n’abagenzi babonye ikongoka, bakihutira kujya kumukuramo.

Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu Mudugudu wa Ruhinga II mu Kagari ka Kagatuma m Murenge wa Bushenge, ku wa 11 Ugushyingo.

Izindi Nkuru

Iyi nzu yari yubakishije imbaho dore ko muri aka gace ari zo bakunda kubakisha, yafashwe n’inkongi ku manywa y’ihangu ahagana saa sita, ubwo uyu mukecuru yari aryamye aruhuka ndetse akavura kari kugwa, ariko ku bw’amahirwe abitambukiraga, babibonye bajya kureba banarokora ubuzima bw’uyu mukecuru.

Jeanne Murekatete uyobora Akagari ka Kagatuma, avuga ko abagore bari mu rugendo bari mu bucuruzi, ari bo babonye iyi nzu iri gucumba umwotsi, ubundi kuko bari bazi ko uyu mukecuru abamo, bakihutira kujya kumumenyesha.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo abo bagore bageraga kuri iyi nzu basanze yatangiye gukongoka, ubundi bagakomanga ari na bwo uwo mukecuru yabyumvaga, agakanguka, akavamo.

Icyakora uretse uyu mukecuru warokotse iyi nkongi, ntakindi cyabashije kuramurwamo kuko iyi nkongi yari ifite imbaraga nyinshi.

Ati n’akavura gacye kagwaga ntacyo kari kumara, icyakora ku bw’amahirwe umukecuru ntiyahiramo avamo ari muzima.”

Uyu muyobozi uvuga ko ibyari muri iyi nzu bifite agaciro ka miliyoni zirenga 8 Frw, avuga ko bikekwa ko iyi mpanuka y’inkongi yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zagize ikibazo.

Akomeza avuga ko abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bagiye kureba aho uyu mukecuru aba ari kuba muri iki gihe, ariko nanone bakihutira gushaka uburyo bamwubakira, mu bikorwa by’umuganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru