Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Imana yakinze akaboko ubwo nzu yari irimo umukecuru yakongokaga

radiotv10by radiotv10
13/11/2023
in MU RWANDA
0
Rwanda: Imana yakinze akaboko ubwo nzu yari irimo umukecuru yakongokaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yarokotse inkongi y’umuriro yafashe inzu yari arimo aryamye asinziriye, atabarwa n’abagenzi babonye ikongoka, bakihutira kujya kumukuramo.

Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu Mudugudu wa Ruhinga II mu Kagari ka Kagatuma m Murenge wa Bushenge, ku wa 11 Ugushyingo.

Iyi nzu yari yubakishije imbaho dore ko muri aka gace ari zo bakunda kubakisha, yafashwe n’inkongi ku manywa y’ihangu ahagana saa sita, ubwo uyu mukecuru yari aryamye aruhuka ndetse akavura kari kugwa, ariko ku bw’amahirwe abitambukiraga, babibonye bajya kureba banarokora ubuzima bw’uyu mukecuru.

Jeanne Murekatete uyobora Akagari ka Kagatuma, avuga ko abagore bari mu rugendo bari mu bucuruzi, ari bo babonye iyi nzu iri gucumba umwotsi, ubundi kuko bari bazi ko uyu mukecuru abamo, bakihutira kujya kumumenyesha.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo abo bagore bageraga kuri iyi nzu basanze yatangiye gukongoka, ubundi bagakomanga ari na bwo uwo mukecuru yabyumvaga, agakanguka, akavamo.

Icyakora uretse uyu mukecuru warokotse iyi nkongi, ntakindi cyabashije kuramurwamo kuko iyi nkongi yari ifite imbaraga nyinshi.

Ati “n’akavura gacye kagwaga ntacyo kari kumara, icyakora ku bw’amahirwe umukecuru ntiyahiramo avamo ari muzima.”

Uyu muyobozi uvuga ko ibyari muri iyi nzu bifite agaciro ka miliyoni zirenga 8 Frw, avuga ko bikekwa ko iyi mpanuka y’inkongi yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zagize ikibazo.

Akomeza avuga ko abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bagiye kureba aho uyu mukecuru aba ari kuba muri iki gihe, ariko nanone bakihutira gushaka uburyo bamwubakira, mu bikorwa by’umuganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 20 =

Previous Post

Hatahuwe abakoreshaga amayeri adasanzwe mu gutuma abantu babona ikiyobyabwenge gikarishye

Next Post

Akari ku mutima w’umuhanzi ugezweho muri Afurika nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Akari ku mutima w’umuhanzi ugezweho muri Afurika nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Akari ku mutima w’umuhanzi ugezweho muri Afurika nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.