Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Akari ku mutima w’umuhanzi ugezweho muri Afurika nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Akari ku mutima w’umuhanzi ugezweho muri Afurika nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi King Promise uri mu bagezweho muri iki gihe muri Afurika, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, yandika ubutumwa bwo mu Kinyarwanda.

King Promise uzwi mu ndirimbo Terminator iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi, yari amaze iminsi ari mu Rwanda, aho we na bagenzi be bari mu nama ya Qatar Business Africa Forum.

Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ajya kureba Ingagi.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho n’amafoto by’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, King Promise yashyizeho ubutumwa agira ati “Murakoze Rwanda.”

King Promise yakomeje ashimira gahunda ya Visit Rwanda, kuba yarakiriwe neza mu rw’imisozi igihumbi ndetse n’ibihe by’ibyishimo yagiriye muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri iyi minsi, wageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yanagaragaye mu gitaramo cyarimo abahanzi b’ibyamamare mu kabari ka Shooters Lounge gaherereye Kimihurura mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Muri aka kabari kandi hagaragaye umunanzi Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol riherutse gusezeranaho no gusezera ku bakunzi baryo, kuko ritazongera gukorana nk’itsinda.

Yasuye Ingagi mu Birunga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Rwanda: Imana yakinze akaboko ubwo nzu yari irimo umukecuru yakongokaga

Next Post

Amavubi amanutse mu Majyepfo asezeranya Abanyarwanda kuzabashimisha (AMAFOTO)

Related Posts

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mu rugo rw’umuhanzi w’umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G The General, utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka...

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

by radiotv10
09/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, rutangaza ko iperereza...

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

by radiotv10
03/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko ibyo...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

by radiotv10
02/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no...

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

by radiotv10
01/04/2026
0

Turahirwa Moses uri mu bahanga mu guhanga imideri bazwi mu Rwanda wanashinze inzu yayo ya Moshions, yagumishirijweho igihano cy’igifungo cy’imyaka...

IZIHERUKA

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside
MU RWANDA

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi amanutse mu Majyepfo asezeranya Abanyarwanda kuzabashimisha (AMAFOTO)

Amavubi amanutse mu Majyepfo asezeranya Abanyarwanda kuzabashimisha (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.