Rwanda&DRC: Komisiyo ihuriweho yashinzwe kureba uko ibintu byasubira mu buryo yateranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo ihuriweho yiga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye ku nshuro ya mbere aho itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Iyi nama ihuza Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi, yari imaze iminsi itegerejwe, dore ko yagombaga kuba mu cyumweru gishize ariko ikaza gusubikwa bitewe n’ibihe bidasanzwe byari biri muri Angola ahateraniye iyi Komisiyo.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Minisitiri Dr Vincent Biruta yitabiriye umunsi wa mbere w’iyi nama yayobowe na Guverinoma ya Angola nk’umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi komisiyo yashyiriweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola yabaye tariki 06 Nyakanga 2022 i Luanda yafatiwemo imyanzuro igamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo.

Inama y’iyi Komisiyo yagombaga kuba ku wa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 12 Nyakanga 2022 ariko izo gusubikwa bitewe no kuba muri Angola bari mu gihe cy’iminsi irindwi yo kunamira Jose Eduardo d’Eduardo Dos Santos wayoboye iki Gihugu uherutse kwitaba Imana.

Muri biriya biganiro byahuje Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi na João Lourenço, u Rwanda na DRC biyemeje kurangiza umwuka mubi umaze iminsi uri hagati yabyo ari na bwo Abakuru b’Ibihugu biyemezaga gushyiraho iyi Komisiyo.

Ibi biganiro kandi byanafatiwemo umwanzuro wo guhagarika imvuga zibiba urwango n’amacakubiri zari zikomeje kuvugwa n’abategetsi banyuranye muri Congo, ibintu byatanze umusaruro kuko kuva icyo gihe izi mvugo zagabanutse mu buryo bugaragara.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri Biruta

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru