Umukambwe washukishije ibiryo ufite ubumuga bwo mu mutwe akamusambanya ku manywa y’ihangu yakatiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza w’imyaka 72 y’amavuko wo mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, wari ukurikiranyweho gusambanya ku gahato umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe saa cyenda z’amanywa, yakatiwe gufungwa imyaka 16 n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Iki cyaha cyahamijwe uyu musaza, cyabaye tariki 10 Gashyantare uyu mwaka wa 2022 ahagana saa cyenda z’amanywa aho cyabereye mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije uyu mukambwe, rwamusomeye icyemezo ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Umucamanza wagendeye ku ngingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yemeje ko akurikije ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya, byemeza ko uyu musaza ahamwa n’iki cyaha, ategeka ko uregwa afungwa imyaka 16 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko uyu musaza yasambanyije ku gahato uwo mukobwa w’imyaka 34 y’amavuko, abanje kumushuka ngo aze mu nzu iwe amuhe ibiryo, amugejejemo aramukingirana ubundi amusambanya ku gahato.

Byaje gutahurwa na musaza w’uyu mukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe wamubonye yinjira mu nzu y’uwo musaza ariko agategereza ko asohoka agaheba ari bwo yagiraga amakenga agasanga uwo musaza ari kumusambanya ku gahato.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru