Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege, RwandAir bwatangaje ko bwasubitse ingendo zayo zerecyezaga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta International kuri uyu wa Gatatu, kubera imyigaragambyo yaramukiye kuri iki Kibuga.
Iyi myigaragambyo yaramukiye kuri Jomo Kenyatta International Airport mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, nyuma yuko Guverinoma ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwegurira iki Kibuga Kompanyi y’Abahindi ya Adani Group, ngo izagicunge mu myaka 30.
Kubera iyi myigaragambyo iri gukorwa n’abagize ihuriro ry’abakozi bo ku bibuga by’Indege muri Kenya, ingendo zerecyezaga kuri iki Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport, zihagarara.
Sosiyete y’u Rwanda y’indege (RwandAir), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yashyize hanze itangazo rivuga ko ingendo zerecyezaga kuri iki Kibuga, zasubitswe.
RwandAir yagize iti “Bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi b’Ikibuga cy’Indege iri kubera kuri omo Kenyatta International Airport, ingendo zacu WB452/WB453 KGL/NBO/KGL zari ziteganyijwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 zasubitswe.”
Ubuyobozi bw’iyi Sosiyete y’u Rwanda y’Ingde kandi bwabonyeho kwisegura ku bagenzi bagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, bubizeza kubamenyesha igihe izindi ngendo zizaherecyeza zizabera.
RADIOTV10