Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: RwandAir yasubitse ingendo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in MU RWANDA
0
BREAKING: RwandAir yasubitse ingendo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda y’Indege, RwandAir bwatangaje ko bwasubitse ingendo zayo zerecyezaga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta International kuri uyu wa Gatatu, kubera imyigaragambyo yaramukiye kuri iki Kibuga.

Iyi myigaragambyo yaramukiye kuri Jomo Kenyatta International Airport mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, nyuma yuko Guverinoma ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwegurira iki Kibuga Kompanyi y’Abahindi ya Adani Group, ngo izagicunge mu myaka 30.

Kubera iyi myigaragambyo iri gukorwa n’abagize ihuriro ry’abakozi bo ku bibuga by’Indege muri Kenya, ingendo zerecyezaga kuri iki Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport, zihagarara.

Sosiyete y’u Rwanda y’indege (RwandAir), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yashyize hanze itangazo rivuga ko ingendo zerecyezaga kuri iki Kibuga, zasubitswe.

RwandAir yagize iti “Bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi b’Ikibuga cy’Indege iri kubera kuri omo Kenyatta International Airport, ingendo zacu WB452/WB453 KGL/NBO/KGL zari ziteganyijwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 zasubitswe.”

Ubuyobozi bw’iyi Sosiyete y’u Rwanda y’Ingde kandi bwabonyeho kwisegura ku bagenzi bagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, bubizeza kubamenyesha igihe izindi ngendo zizaherecyeza zizabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Iby’ingenzi byaranze ikiganiro-mpaka hagati ya Kamala Harris na Trump n’uwitwaye neza kurusha undi

Next Post

Abanyeshuri batinze kujya ku ishuri bagaragaje icyabibateye

Related Posts

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

IZIHERUKA

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye
AMAHANGA

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

by radiotv10
01/01/2026
0

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyeshuri batinze kujya ku ishuri bagaragaje icyabibateye

Abanyeshuri batinze kujya ku ishuri bagaragaje icyabibateye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.