RwandaVs Senega: Sadio Mane wari wibuze mu mukino araje Abanyarwanda mu marira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mutsinzi Ange na Salomon Nirisarike bari bahagaze bwuma ku buryo nta rutahizamu wa Senegal wabameneragamo, iminota 90’ irangira icyizere kikiri cyose kuko byari 0-0 hagati y’u Rwanda na Senegal, gusa mu minota y’inyongera byaje kuba bibi ubwo Senegal yabonaga Penaliti ikinjizwa na Sadio Mane wari wibuze mu mukino, agatuma akanyamuneza kari kagiye kurara mu Banyarwanda kabaca mu myanya y’intoki.

Muri uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda rwawakiririye muri Senegal kuri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, Amavubi yari yashyize imbaraga mu bwugarizi ku buryo ba rutahizamu ba Senegal bageraga imbere y’izamu bakamera nk’amazi amenetse ku rutare.

Izindi Nkuru

Mutsinzi Ange Jimmy, Salomon Nirisarike ndetse na Manzi Thierry bari bahagaze neza, bigatuma ba Sadio Mane babagera imbere ntibabone aho banyura.

Abasore b’Amavubi bakinnye umukino mwiza ugereranyije n’uwo bakinnye na Mozambique, batangiye igice cya mbere bakinira inyuma ariko bakanyuzamo, bagaca mu rihumye aba Senegal ariko bagasanga ba myugariro babo na bo bahaze neza.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi anganya 0-0 na Senegal ifite igikombe cya Afurika, bituma u Rwanda rukomeza kwizera ko kunganya n’iyi kipe bishoboka.

Iminota 90′ yarinze irangira iki cyizere kigihari kuko abasore b’Amavubi bakomeje kugarira ndetse bakananyuzamo bakazamuka kugira ngo bashake igitego.

Iyi mikinire y’Amavubi, yatumye yihangira abafana muri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade kuko bahagarika abakinnyi ba Senegal, abafana bakabakomera amashyi mu gihe u Rwanda rwari rwatekererejwe ko ruza kwinjizwa ibitego byinshi

Ku mbuga nkoranyambaga zose, Abanyarwanda bagaragazaga ko bafatiye iry’iburyo ikipe yabo, bakomeza gushima uburyo ubwugarizi bw’ikipe y’u Rwanda bwari buhagaze ndetse n’uburyo abakinnyi bose bakinnye muri rusange.

Benshi bavugaga ko Ikipe y’u Rwanda isanzwe imenyerewe itakiri ya yindi kuko yagaragaje umukino unogeye ijisho byumwihariko ubwugarizi bwayo bwatumye rutahizamu ukomeye ku Isi, Sadio Mane yibura muri uyu mukini.

Gusa mu minota itanu y’inyongera, uyu rutahizamu wa Liverpool yo mu Bwongereza ndetse na Saliou Ciss bakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Kwizera Olivier biza no gutuma Saliou Ciss akorerwaho ikosa na Ange Mutsinzi Jimmy, umusifuzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahita ahuha mu ifirimbi, atanga Penaliti yatewe na Sadio Mane arayinjiza.

Kwizera Olivier wanakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego, yagerageje gukurikira ishoti rya Sadio Mane ariko umupira uramucika, igitego gihita kinjira, umusifuzi ahita anasoza umukino.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

U Rwanda: Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

Sénégal: Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka Kit Manager w’Ikipe y’u Rwanda witabye Imana
Ababanjemo mu ikipe ya Senegal
Abasore b’u Rwanda bari bahagaze neza
Bageraga kuri Mutsinzi Ange bikaba nk’amazi aguye ku rutare
Banyuzagamo bagakora akanama
Sadio Mane atumye Abanyarwanda batararana akanyamuneza bari bizeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru