Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Sadate wifuza kugura Rayon yavuze akayabo azayitangaho n’indi mishinga bamwe bafashe nk’urwenya

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Sadate wifuza kugura Rayon yavuze akayabo azayitangaho n’indi mishinga bamwe bafashe nk’urwenya
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yongeye gutangaza ko yifuza kugura iyi kipe, kandi atanga igihe ntarengwa cyo kwiga ku busabe bwe, bwakwemerwa akayigura 5 000 000 000 Frw, anatangaza indi mishiga afite irimo kugura indege izajya iyijyana gukina hanze.

Munyakazi Sadate yatanze italiki ntarengwa ya 25 Ukuboza 2025, ubwo azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko, akavuga ko yifuza kuzayizihiza n’abakunzi ba Rayon Sports FC bari mu munyenga yaramaze kuyigura.

Munyakazi Sadate yasobanuye ko muri izo miliyari 5 Frw, imwe izasaranganywa amatsinda y’Abafana kugira ngo anagure icyo yise ‘icyuya zabize’ yabize. Naho indi miliyari imwe ngo izishyurwa amadeni kugira ngo yirinde icyo yise ‘birantega’.

Miliyari eshatu (3 000 000 000 Frw) zisigaye, Munyakazi avuga ko azazishora muri Rayon Sports FC mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze miliyari imwe buri mwaka.

Munyakazi Sadate avuga ko amatsinda y’abafana (Fan Clubs) azagumaho ariko ntazongera gutanga imisanzu nk’uko bimeze ubu, ku buryo ayo yatangagamo imisanzu azajya ayasura bagakoranamo ubusabane.

Ikindi kandi ngi ni na we uzashyiraho ubuyobozi bw’ikipe kuko ari we uzaba yashoye akayabo, kandi akazashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo byo kubaka iyi kipe.

Munyakazi Sadate avuga ko nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 Frw, hakazashingwa kandi indi mikino ishamikiye kuri Rayon Sports FC nka Volleyball, Basketball, Amagare n’izindi, ibi bikaziyongera ku ndege yihariye izaba ari iye ariko igatwara Rayon Sports FC ubwo izajya iba igiye gukina mu marushanwa mpuzamahanga, ikazaba kandi ifite Bisi yiswe iy’akataraboneka, Ambulances ebyiri ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van ebyiri na Moto ebyiri ziyigenda imbere.

Munyakazi Sadate yongeyeho ko habayeho ibiganiro by’ibanze akabona bitanga icyizere yahita ashyira muri Rayon Sports FC miliyoni ijana  kuyifasha kurangiza neza shampiyona y’uyu mwaka.

Mu gihe Rayon Sports FC yatwara igikombe, ubu busabe bw’ubugure bwazamukaho 20%, naho ikibuze bwamanukaho 20%.

Abakunzi ba Rayon Sports FC bamwe babifashe nk’urwenya, dore ko bavuga ko uyu mugabo yigeze no kwemera kubaka sitade ntabikore.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje ahakwiye ubushishozi mu kwifashisha Ikoranabuha ry’Ubwenge Buhangano-AI

Next Post

Amakuru agezweho y’imirwano muri Congo: Urugamba rwongeye kumvikanamo imbunda ziremereye

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Amakuru agezweho y’imirwano muri Congo: Urugamba rwongeye kumvikanamo imbunda ziremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.