Salwa Eid Naser watwaye shampiyona y’isi ya 2019 ntazakina imikino Olempike bitewe n’ibihano yahawe na IAAF

Salwa Eid Naser watwaye shampiyona y’isi ya 2019 muri metero 400 yahagaritswe imyaka ibiri bituma atazakina imikno Olempike y’uyu mwaka izabera i Tokyo mu Buyapani.

Salwa w’imyaka 23 ufite amamuko muri Nigeria yahanwe azira ko kuva mu 2019 atigeze atanga ibizamini byo gupimwa ibiyobyabwenge.

Akanama gashinzwe ibijyanye no gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi mu mpuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF) kemeje ko ibihe byose yakoreye kuva mu 2019 bikurwaho birimo n’umudali wa Zahabu yatsindiye muri shampiyona y’isi a 2019 yabereye i Doha muri Qatar.

Aka kanama kavuga ko Salwa atigeze agaragaza ibizamini bye kuva muri Werurwe 2019 kugeza muri Mutarama 2020 bityo ko ingingo ya 2.4 mu mategeko ahana abakoresha ibiyobwenge mu mikino ivuga ko umukinnyi ubuze ibisubizo inshuro eshatu ahanwa imyaka ibiri anakurirwaho ibihe byose yagiye akora muro icyo gihe.

See the source image

Salwa Eid Naser ubwo yatsindaga shampiyona y’isi 2019 muri metero 400 i Doha muri Qatar

Ubutumwa buri mu itangazo IAAF yasohoye kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kamena 2021 buragira buti “Ibihe byose Salwa Eid Naser yakoreye mu marushanwa kuva tariki 25 Ugushyingo 2019 kugeza igihe akanama nkemurampaka kafatiyeho umwanzuro byose bizasibwa bikurweho.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts