Monday, September 9, 2024

Sena y’u Rwanda yasubije Abashingamatageko ba Congo bavuze ko batazakandagira mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuze ko batazitabira inama mpuzamahanga izabera mu Rwanda, avuga ko nibataza nta gikuba kizaba cyacitse kuko n’u Rwanda hari inama rutajyamo kandi rwazitumiwemo.

I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 haratangira Inama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi (IPU) izasoza tariki 15 Ukwakira 2022.

Umusenateri wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga aherutse gutangaza ko nta mushingamategeko w’iki Gihugu uzakandagira mu Rwanda aje muri iyi nama.

Uyu mushingamategeko wa Congo yavuze ko impamvu batazaza mu Rwanda, ari uko iki Gihugu gifasha umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye Umujyi wa Bunagana.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Ukwakira 2022, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo itigeze yandikira iy’u Rwanda ngo iyimenyeshe ko itazitabira iyi nama.

Ati “Ntabwo batwandikiye ngo ntibazaza, ariko hari n’abandi bataraza, ushaka azaza cyangwa […] ntawe hari inama tutajyamo kandi twatumiwemo. Niba Congo na bo bafite ibibazo bashobora kutaza.”

Dr Iyamuremye avuga ko iyi nama mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko itazagaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama ibaye nyuma y’ibyumweru bitatu Perezida wa Sena y’u Rwanda akubutse mu Burundi mu nama ya Sena z’Ibihugu bihuriye mu muryango ASSECAA wa Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarabu, aho yanatumiyemo bagenzi be muri iyi ya IPU.

Nyuma y’icyumweru kimwe Dr Iyamuremye avuye mu Burundi, iki Gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda, cyahise gifungura imipaka yari imaze imyaka irindwi ifunze.

Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Dr Iyamuremye yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yo yamaze kohereza abazayihagararira muri iyi nama izabera mu Rwanda, bayobowe na Visi Perezida wa Sena.

Ati “Bageze ino twarabakiriye, ntakibazo, i Burundi mperutseyo mu nama nk’iyi na yo, banyakiriye neza.”

Dr Iyamuremye avuga ko yagiye mu Burundi nyuma yuko hari n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bari baragiyeyo ndetse na kiriya Gihugu kikaba cyarohereje abacyo mu rwego rwo kubyutsa umubano ukomeje kugenda usubira ku murongo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts