Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda ari i Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Augustin Iyamuremye ari i Burundi, aho yitabiriye inama ya Sena z’Ibihugu bihuriye mu muryango ASSECAA wa Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarabu.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Sena, mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ivuga ko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yageze i Bujumbura kwifatanya na bagenzi be muri iyi nama y’Umuryango wa ASSECAA.

Izindi Nkuru

Iyi nama iba kuva kuri uyu wa Mbere tariki 19 kugeza 20 Nzeri 2022, izaba umwanya wo kuganira ku bisubizo bikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Ibihugu n’imibereho y’ababituye.

Abaperezida ba Sena bitabira iyi nama kandi; baraganira ku buryo Ibihugu byahangana n’ingaruka byatewe n’intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze amezi arindwi, yagize ingaruka ku rujya n’uruza rwa bimwe mu bicuruzwa ikanateza itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli na Gaze n’iby’ibiribwa.

Sena y’u Rwanda itangaza ko Perezida wayo, Dr Iyamuremye witabiriye iyi nama azaboneraho n’umwanya wo gutumira imbonankubone ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango wa ASSECAA mu Nama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi (IPU/ Inter-Parliamentary Union) izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza ku ya 15 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2022.

Perezida wa Sena y’u Rwanda uri mu bayobozi bakuru b’Igihugu, agiye mu Burundi nyuma y’umwaka hagiyeyo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byabaye tariki 01 Nyakanga 2021 byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Igihugu cy’u Burundi cyari kimaze kibonye ubwigenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru