Monday, September 9, 2024

Akari ku mutima w’Abashoramari b’u Rwanda basogongeye ku isoko Nyafurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abashoramari b’u Rwanda batangiye gucuruza ku isoko rusange Nyafurika, bavuga ko ari amahirwe atagira uko asa kandi ko bizeye ko bizatuma barushaho gutera imbere no guteza imbere Igihugu cyabo.

Mu cyumweru gishize, tariki 07 Ukwakira 2022, i Accra muri Ghana habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isoko rusange nyafurika riri kugeragerezwa mu Bihugu umunani.

Ibi Bihugu umunani; ni u Rwanda, Ghana, Kenya, Tanzania, Egypt, Ibirwa bya Maurice, Cameroon na Tunisia.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri soko, yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu Bihugu byatangiye kugeragerezwamo iri soko, ari amahirwe ku bashoramari bo mu Rwanda.

Yavuze ko ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya Afurika bwari busanzweho ariko ko iri soko rusange rizakuraho imbogamizi zose zari zirimo.

Yagize ati Muri iri soko rusange ni intangiriro nziza, tukaba tunashishikariza n’abandi kurizamo inzira ntigoye. Turimo turategura uburyo twashishikariza abacuruzi bacu bibumbiye mu bikorere (PSF) twatangiye kumenyekanisha imikorere y’iri soko ndetse tumaze kugera mu bigo byinshi.”

Igicuruzwa cya mbere cyacurujwe kuri iri soko rusange, ni ikawa yaturutse mu Rwanda, yagurishijwe muri Ghana.

Pascal Tuyishime, umukozi wa Kompanyi yitwa Vivovita icuruza icyayi cy’u Rwanda, avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba u Rwanda ruri mu Bihugu bya mbere byatangiye gusogongera kuri iri soko.

Agaruka ku ikawa yo mu Rwanda yabaye igicuruzwa cya mbere cyacurujwe kuri iri soko, uyu mushoramari avuga ko imaze kogera amahanga kuko abantu benshi bayikunda.

Ati “Kandi biragenda kuko tumaze kubona mu maguriro makuru (supermarket) mu mahoteli, biratanga icyizere.”

Yavuze ko hagikenewe n’imbaraga mu kwigisha Abanyafurika ko bagomba gukoresha ibicuruzwa baguze mu Bihugu byabo kuko hari abagifite imyumvire ko ibituruka za Burayi na America, biba bifite ireme kurusha ibyo muri Afurika.

Umunyamabanga mukuru w’Isoko Rusange Nyafurika, Wamkele Mene avuga ko iri soko rizatanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’urubyiruko rwa Afurika rwajyaga gushakishiriza imibereho i Burayi no muri America.

Yagize ati “Nk’Abanyafurika uyu munsi twavuga ko uretse kuba dufite ibyangombwa byemewe, turi guhuza Afurika y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba, Amajyaruguru ya Afurika n’Amajyepfo ya Afurika kandi ubucuruzi buzaba ikiraro cyo guhanga imirimo ku rubyiruko rw’abanyafurika kugira ngo Abanyafurika ntibakomeze gupfira mu Nyanja ya Mediterane bambuka bajya gushaka ubuzima bwiza ku yindi Migabane.”

Yakomeje avuga ko aya ari andi mateka Afurika yanditse, ati “nizera ko mu myaka 15 iri imbere nkuko banki y’Isi yabiragaraje tuzaba twarakuye amamiliyoni y’Abanyafurika mu bukene.”

Gusa avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko Ibihugu bya Afurika bihuza umugambi, kandi bikarangwa n’ubushake bwa politiki kuko ari byo shingiro ry’ibyiza byose uyu Mugabe wifuza kugeraho.

INKURU MU MASHUSHO

Denise. M. MPAMBARA
RADIOTV10/ACCRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts