Seninga niwe uzayobora abarimu bazakosora ibizimini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ishami ry’umupira w’amaguru (Amateka ye)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yo gusezererwa na Musanze FC yatozaga, umutoza w’umupira w’amaguru, Seninga Innocent, kuri ubu yahawe inshingano zo kuyobora abarimu bazakosora ibizimini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ishami ry’umupira w’amaguru ribarizwa muri EAV KABUTARE ( Team Leader).

Amakuru ahari kuri ubu avuga ko Seninga Innocent adafite gahunda yo kugaruka mu gutoza umupira w’amaguru ahubwo ko yumva yakomereza mu bijyanye n’amasomo yo kwigisha umupira w’amaguru.

Izindi Nkuru

Seninga Innocent watoje Musanze FC, Kiyovu SC, Etincelles FC, Police FC, Bugesera FC na Isonga FA ndetse akanaba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi Stars), kuri ubu nta kipe n’imwe ateganya gutoza kuko ngo asa n’uwushaka kuba abiruhutse.

Seninga usa n’uwushaka kwiyegurira uburezi bwa siporo, kuri ubu mu muryango we barishimira ko umuhungu we wimfura witwa Iyumva Seninga Smith wabaye uwa mbere mu bana bakoze ibizamini by’akarere ka Bugesera, abiga mu mwaka wa kabiri, Iyumva w’imyaka icyenda yagize amanota 99%.

Amwe mu mateka ya Seninga Innocent:

Image

Seninga Innocemt azaba ahagarariye abarimu bazakosora ibizimini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ishami ry’umupira w’amaguru ribarizwa muri EAV KABUTARE ( Team Leader)

Abahanga mu buzima n’imitekerereze y’ikiremwamuntu bavuga ko iyo mu buzima utagira ibihe byo kubabara cyangwa ngo ugere mu bihe ushobora gukekwa ko wacumuye ku Mana, burya ngo uba warapfuye cyangwa se ufite ikindi kibazo gikomeye.

Reka tuve mu mvugo abahanga bashyize hanze ahubwo twinjire mu bihe byiza umuntu ashobora kugeraho biturutse mu gukora cyane ndetse umusaruro ukagaragarira buri umwe wese ufite ubushake n’umutima wo kubihanga amaso.

Seninga Innocent usigaye utazirwa “Portugal Style” ni umutoza uheruka mu ikipe ya Musanze FC, umwe mu batoza bashobora kuba barageze ku ntego zitari nyinshi ariko zihamya ko ziziyongera kuko ngo burya ako uburiye mu isiza ntuzagategereze mu isakara aha umuntu yavuga ko isiza rya Seninga Innocent rigaragara.

Ku butaka bw’u Rwanda buhuriza hamwe abatoza bavuka imbere mu gihugu, usanga amakipe menshi muri 16 ari muri shampiyona atozwa n’abenegihugu, intambwe ya mbere umupira w’u Rwanda wateye bitandukanye n’imyaka yashize aho byabaga bigoye ko ubuyobozi bw’ikipe bwafata umwanzuro wo gutanga akazi ku benegihugu.

Seninga yasheshe amasezerano yo gutoza Bugesera FC > Rwanda Magazine

Seninga Innocent umwe mu batoza b’abanyarwanda bafite License A ya CAF

Seninga ni umwe mu batoza b’abanyarwanda bagiriwe icyizere cyo guhabwa ikipe z’imbere mu gihugu ndetse akabasha kwitwara neza bigendanye n’igihe amaze muri uyu mwuga. Uyu mugabo w’imyaka 41, yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 asimbuye Cassa Mbungo Andre wayihesheje igikombe cy’Amahoro mu 2015 atsinze Rayon Sports igitego 1-0. Seninga yageze muri ikipe y’abashinzwe umutekano akubutse muri Etincelles FC.

Seninga yabonye izuba kuwa 30 Ukuboza 1979 avukira i Luga mu karere ka Buikwe mu gihugu cya Uganda. Ni mwene Nsengiyumva Francis na Mutumende Marie. Ni umwana wa kabiri mu bana batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Amashuli abanza yayize kuri Mukingo Primary school (Nyanza) mu ntara y’Amajyepfo, amashuli yisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire St. Joseph Kabgayi mbere yo kugana mu cyahoze ari kaminuza y’uburezi (KIE) kuri ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera. Muri iyi kaminuza ni naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu ishami rya ‘Physical Education and Sports’.

Umwanya mwiza Police FC iheruka kugira muri shampiyona (uwa kabiri) yawuhawe na Seninga Innocent (2017-2018)

Uyu mugabo kuri ubu ugenda yerekana ko yabyize abyumva, yashakanye na Mahoro Sonia bamaze kubyarana abana batatu (umuhungu n’abakobwa babiri) barimo; Seninga Iyumva Anderson Smith na mushiki we mukuru Seninga Shami Gaella n’undi mukobwa baheruka kwibaruka witwa Cyuzuzo Seninga Gabriella Martinez.

Kuri ubu Seninga yibitseho impamabumenyi enye (4) mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru, ibyangombwa bidafitwe n’undi mutoza ukomoka mu Rwanda dore ko aheruka no gustindira “CAF License A’ imugira umwe mu batoza ba hano mu Rwanda bashobora kuba bagirirwa icyizere ku mugabane wa Afurika.

Seninga Innocent yabaye umutoza wungirije mu Mavubi Stars akuriwe na Mashami Vincent

Nyuma yo kurangiza kaminuza mu 2007, FERWAFA yahise imwohereza mu Budage ajyana na Mashami Vincent (Bugesera FC), Habimana Sosthene (FC Musanze) na Thomas Ndanguza aho bakoreye ‘License C’ itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB).

Nyuma yo kurangiza ayo masomo, Seninga ntiyigeze ahagarika kwiga kuko mu 2013 yatsindiye ‘Diploma’ ihabwa inzobere mu mupira w’amaguru, icyangombwa yaherewe mu Budage.

Nyuma y’imyaka ibiri (2015) yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga nk’umutoza witabiriye amahugurwa yatangiwe mu kigo cya “International Academy of Sport Science and Technology (AISTS)” kiri i Lausanne mu Busuwisi.

Seninga Innocent yashimye abakinnyi anavuga ibanga - Inyarwanda.com

Seninga Innocent ubwo Police FC yatozaga yahuraga na Musanze FC yatozwaga na Bahimana Sosthene

Mu bindi byangombwa uyu mugabo afite harimo icyangombwa yahawe na FIFA mu 2013 biturutse ku mahugurwa yakoreye mu ikipe ya ASEC Mimosas muri Côte d’Ivoire, iyi yaje isanga iyo yakuye i Beijing (China) mu 2011.

Seninga Innocent ahagaze ate mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru?

Seninga ashobora kuba atazwi cyane nk’uko wavuga Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete na nyakwigendera Hamadi ‘Katauti’ Ndikumana ariko uyu mugabo w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru ku rwego rutari ruto dore ko yanakiniye ikipe y’igihugu n’ubwo yasezeye mu mupira w’amaguru bisa naho bitunguranye.

Yatangiye ibya ruhago ubwo yigaga muri Groupe Scolaire St.Joseph Kabgayi ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri aho yari rutahizamu w’ikigo. Iyo utemberana na Seninga mu gice cy’intara y’Amajyepfo mukagera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya St Joseph akubwira ko atibuka umubare w’ibitego yahatsindiye bitewe n’ubwinshi bwabyo.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Seninga yabengutswe n’ikipe y’abato ya Flash FC (AS Muhanga). Mu 1999 ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu, ku myaka 20 yahamagawe mu ikipe y’igihugu (U-20) yitabiriye irushanwa rya CECAFA ryabereye i Nairobi muri Kenya.

Innocent Seninga (@SeningaInnocent) | Twitter

Seninga Innocent ubwo yari muri Musanze FC ku nshuro ya kabiri

Seninga wari rutahizamu w’iyi kipe, avuga ko mu bakinnyi yibuka bari bakomeye muri iyi kipe barimo Olivier Karekezi, Abdul Sibomana na Nsengiyumva Jean Paul.

Ubwo imikino ya CECAFA yari ihumuje, Seninga yahise azamurwa mu ikipe nkuru ya Flash FC mu mwaka w’imikino 1999-2000. Uyu mugabo avuga ko yazamuwe mu ikipe nkuru ya Flash FC ubwo yari amaze gusigara mu bakinnyi bari batoranyijwe mu kuzakinira ikipe y’igihugu mu irushanwa rya CECAFA y’ibihugu.

Mu mwaka w’imikino 2000-2001 Seninga yasinye mu ikipe y’Intare FC yo mu karere ka Huye aho yahise atangira gukina mu ikipe nkuru. Mu 2001-2002 yahise asinyira Kiyovu Sport aho yahise atangira gukinana na Irambona Masud Djuma kuri ubu utoza AS Kigali.

“Navuga ko nazamutse vuba kuko Kiyovu Sport yanguze ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yari menshi icyo gihe”, Seninga Innocent

Seninga Innocent mu bihe ubwo yari umutoza mukuru wa Bugesera FC mu 2018 ubwo yagiraga isabukuru y’imyaka 39 akanatsinda Police FC ibitego 3-1 abakinnyi bamweretse urugwiro

Mu 2002 ubwo yendaga kujya muri kaminuza byabaye ngombwa ko asezera mu ikipe ya Kiyovu Sport kugira ngo ashyire umutima ku masomo n’ubwo nyuma y’umwaka yahise asinya muri Rwandatel FC ikipe yari mu cyiciro cya kabiri. Rwandatel FC yayikinnyemo umwaka umwe mbere yo kugana muri AS Kigali.

Mu 2007 ni bwo yahagaritse gukina umupira w’amaguru ubwo yari arangije kaminuza ni bwo yahise akomeza gahunda yo kwiga ubutoza.

Umwuga wo gutoza kuri Seninga Innocent:

Seninga Innocent yatangiye umwuga w’ubutoza mu 2011 ubwo yatozaga ikipe y’abato ya FERWAFA aho yakoranaga cyane n’abari barasigaye batabashije kujya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2011 cyaberaga muri Mexico mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17.

Nyuma, Seninga yagannye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Aspor FC mbere yo kugana mu Isonga FC nk’umutoza wungirije. Mu mwaka w’imikino 2014-2015 yagizwe umutoza mukuru ndetse anakomeza kuyitoza mu cyiciro cya mbere, mbere yo kuyigeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Amaze kugera kuri ibi, amwe mu makipe y’icyiciro cya mbere yatangiye ku murambagiza ariko ahitamo Kiyovu Sport. Gusa ntabwo yahiriwe no kuramba muri iyi kipe kuko yahise atwarwa na Etincelles FC mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016.

Etincelles FC yayisanze mu mwanya mubi ku buryo yashoboraga no kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Gusa yakoze ibishoboka iyi kipe y’i Rubavu iguma mu cyiciro cya mbere kuko yasoje ku mwanya wa 13. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 yahise agurwa na Police FC aza gusimbura Cassa Mbugo wari wamaze kwirukanwa.

Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018 nibwo Seninga Innocent yatandukanye na Police FC cyo kimwe na Bisengimana Justin wari umwungirije kuri ubu akaba ari umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC mu karere ka Nyagatare.

Tariki ya 2 Gicurasi 2018 nibwo Seninga Innocent yahise ajya muri Musanze FC bemeranya ko yagombaga kuyitiza imikino ya shampiyona yari isigaye kuko yaje ayisanga ku mwanya wa cumi (10) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona dore ko yaherukaga kunganya na Police FC ibitego 2-2 bakina umunsi wa 19 wa shampiyona 2017-2018.

Seninga Innocent mu 2018 ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko abakinnyi yatozaga muri Bugesera FC bamusutseho amazi

Icyo gihe aganira na INYARWANDAnyuma yo gusinya muri Musanze FC, Seninga yagize ati “Nasinye amezi abiri ni ukuvuga ngo ni imikino isigaye muri shampiyona. Nyuma nibwo yazavugururwa tukaba twayongera bitewe n’umusaruro ikipe izaba irangije umwaka w’imikino ifite. Bansabye ko ikipe igomba kurangiza nibura ku mwanya wa karindwi (7) byaba byiza ikarangiza ku mwanya wa gatandatu (6).

Tariki 26 Kanama 2018 ni bwo Seninga Innocent wari umaze iminsi atandukanye na Musanze FC yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Bugesera FC. Aya masezerano yaje asanga uyu mugabo yaramaze guhabwa icyizere cyo kuba umutoza wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Muri werurwe 2019 nibwo Seninga yasubiye muri Etincelles FC ayitoza kugeza mu Ugushyingo 2019  ari nabwo yari umutoza wungirije Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi Stars) kuko yayagezemo tariki 20 Kanama 2020 kugeza tariki 14 Gashyantare 2020.

Nyuma yo kuva mu Mavubi Stars na Etincelles FC icyarimwe, Seninga Innocent yahise asubira muri Musanze FC kuva tariki 1 Kamena 2020 kugeza tariki 25 Gicurasi 2021.

Ibihe byiza n’ibibi kuri Seninga Innocent:

Seninga Innocent ubwo yari umutoza mukuru wa Bugesera FC itarubakirwa sitade igezweho

Seninga avuga ko yashimishijwe kandi aterwa ishema n’ibihe yagiriye muri Etincelles FC aho asobanura ko hari icyo yubatse muri iyi kipe. Gusa uyu mugabo ucisha macye ntahisha kuvuga ko atigeze yubahwa muri Kiyovu Sport aho atahawe umwanya wo kugira icyo yakubaka. Seninga ashimishwa no kuba yaragiye atoza abakinnyi bakabona amahirwe yo kujya mu makipe mu mahanga akibatoza, aha avugamo Mico Justin, Biramahire Abeddy na Danny Usengimana.

Intumbero za Seninga Innocent zigabanyije mu bice bibiri:

Kuri ubu Seninga avuga ko icya mbere azakomeza kurwana urugamba rwo kuzamura abakinnyi bakiri bato bafite impano bakaba bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye. Ikindi nuko uyu mutoza ngo azakomeza gukora cyane kuko ngo ashaka kuzavamo umutoza ukomeye mu Rwanda.

Nyuma yo gutsinda Police FC tariki 31 Ukuboza 2018, Seninga Innocent yabwiye abanyamakuru ko umwaka wa 2018 ntacyo awunenga ahubwo ko abona mu mwuga we biri kugenda neza kandi ko azarushaho gushora imbaraga mu 2019 kugira ngo birusheho kugenda neza.

Seninga Innocent mu gihe yari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stars

Seninga Innocent ubwo yahaga abakinnyi amabwiriza Amavubi Stars mu mukino wayahuje na Republique Centere Afrique mu 2018 i Huye

Mu magambo ye Seninga Innocent avuga ko ashimira cyane abantu bakunze kumufasha barimo Rwabuhihi Innocent watoje ikipe ya APR Athletic Club y’abakinnyi basiganwa ku maguru, Richard Tardy umufaransa wabaye umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA akanatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda (U-17). Uyu mutoza asoza avuga ko ibyo akora byose abifashwamo n’umufasha we bafitanye abana batatu.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru