Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igikorwa cyo kwakira ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abifuza guhatanira imyanya y’Abadepite, cyasojwe. Hatangajwe imibare y’abatanze kandidatire kuri ibi byiciro byombi, yabayaye myinshi mu matora y’uyu mwaka ugereranyije n’ayabanje.

Kuva tariki 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yakiriye kandidatire z’abifuza guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga.

Izindi Nkuru

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa, avuga ko iki gikorwa cyasojwe hakiriwe abifuza kuba abakandida ku mwanya wa Perezida icyenda (9).

Ati “Abatanzwe n’Imitwe ya Politiki, dufite ibiri; Umuryango RPF-Inkotanyi watanze umukandida, ndetse na Green Party, ndetse tukaba tunafite abifuza kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bigenga barindwi.”

Hon Oda Gasinzigwa avuga ko kandi hanakiriwe kandidatire z’abifuza guhatanira imyanya y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, na bo barimo abatanzwe n’Imitwe ya Politiki, ndetse n’abashaka guhatana nk’abakandida bigenga.

Ati “Imitwe ya Politiki igera kuri itandatu yatanze urutonde rw’abo bifuza baramutse batsinze amatora, abo bifuza ko bajya mu Nteko Ishinga Amategeko. Twari dufite Umuryango RPF-Inkotanyi, Green Party, PSD, PDI, PS-Imberakuri na PL, abo bose bazanye intonde tuzasuzuma, noneho ibibura bakabitanga.”

Hari kandi ibyicirio byihariye, birimo icy’abagore, urubyiruko ndetse n’icy’abafite ubumuga. Ati “Aho ho twabonye benshi na ho, cyane cyane ku bagore aho dufite umubare utari muto ndetse no ku Badepite bigenga. Twumva rero ko uyu mwaka hari umubare munini wagaragaye w’abazanye ibyo amategeko ateganya, tukazagira igihe cyo kubisuzuma.”

 

Icyo abatanze kandidatire basabwa

Hon. Gasinzigwa avuga ko nyuma yo kwakira kandidatire hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, ubundi tariki 06 Kamena 2024 hakazatangazwa urutonde rw’agateganyo rw’izemewe.

Nanone kuva tariki 06 kugeza ku ya 14 Kamena 2024, abazaba bafite ibyo batujuje bazaba bafite umwanya wo kubishyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ubundi kuri iyo tariki ya 14 Kamena, hasohoke urutonde ntakuka rwa kandidatire zemewe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asaba abatanze ibyangombwa bisaba kuba Abakandida, kubahiriza amategeko agenga amatora, bakirinda kugira ibikorwa bakora mu gihe bitagenewe.

Ati “Abifuza kuba Abakandida, kuko twabahaye amategeko, amabwiriza; icya mbere turagira ngo tubabwire ko igikorwa cyo kwiyamamaza kitaratangira, kizatangira tariki 26 Kamenda kugeza tariki 13 Nyakanga. Bafite umwanya munini rero wo kuziyamamaza, byaba byiza rero batishe amategeko, kuko bishe amategeko byabagiraho ingaruka.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Gasinzigwa avuga ko abazica amategeko agenga amatora, bashobora kuzakurwa no ku ntonde za Kandidatire zizemezwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru