Menya ikigiye gukurikira nyuma y’uko uwabaye Perezida wa America ahamijwe ibyaha 34

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, wifuza kugaruka muri White House, yahamijwe ibyaha 34 bishingiye ku guha amafaranga umugore uvuga ko baryamanye kugira ngo amucecekeshe. Haba hagiye gukurikiraho iki?

Ni urubanza rwari rumaze iminsi ruvugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga ryiganjemo iryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, gusa Donald Trump n’abanyamategeko be bakaba barakunze gutera utwatsi ibyaha bishinjwa uyu munyapolitiki wo mu ishyaka ry’Aba-Republican.

Izindi Nkuru

Amateka yiyanditse muri Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma y’uko Urukiko ruhamije Donald Trump ibyaha 34, mu cyemezo cyasomwe n’Umucamanza mu ijwi ryumvikanagamo uburakari.

Icyemezo cy’igihano agomba guhanishwa nyuma yo guhamywa ibi byaha, kizasomwa tariki 11 Nyakanga 2024, birimo igihano cyo gufungwa cyangwa igisubitse ndetse n’icyo gutanga ihazabu.

Trump waburanye ahakana ibyaha ashinjwa ndetse ari hanze, yiteguye kujurira iki cyemezo, we yakunze kuvuga ko ibi birego bishingiye kuri politiki bigamije gukoma mu nkokora umugambi we wo kugaruka kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.

Donald Trump utanyuzwe n’icyemezo yafatiwe, yavuze ko urubanza nyirizina ruzacibwa n’Abanyamerika tariki 05 Ugushyingo ubwo bazatora ugomba kubayora, we akaba yifitiye icyizere cyo kongera gutorwa.

 

Biraganisha he?

Nyuma y’iki cyemezo, hahise hakurikiraho kwibaza niba Donald Trump yemerewe gukomeza umugambi we wo kwitoza kugaruka muri White House, ariko igisubizo ni uko Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za America ridakumira uwahamijwe ibyaha kuba yakwiyamamariza kuyobora iki Gihugu.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe isesengura ry’amateka y’Abakuru b’Ibihugu muri Kaminuza ya Southern Methodist University, Jeffrey Engel yagize ati “Dukunze gusuzuma mu mateka kugira ngo turebe agashya kaba kagiye kubaho, ariko nta kintu na kimwe kiri kugaragara ko kigiye kubaho muri iki gihe cya vuba.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka, Trump yizeje Aba-Repubulican ko uko byagenda kose azatsinda amatora kabone nubwo yahamywa ibi byaha, nubwo atabyemera.

Isesenguramakuru ku matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, ryagaragaje ko Perezida Joe Biden wifuza indi manda, afite amahirwe macye yo kuzatsinda Trump, gusa nanone rikaba ryari ryagaragaje ko Trump aramutse ahamijwe ibi byaha yari akurikiranyweho bishobora kuzagira icyo bihindura ku mahirwe yari afite.

Isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru ABC News, ryagaragaje ko 16% y’abashyigikiye Trump, bashobora kuzisubira mu kumushyigikira mu gihe yaramuka ahamijwe ibi byaha.

Trump we akomeje kuvuga ko ntakizamubuza gutsinda amatora, akagaruka muri White House. Ubwo yasohokaga mu cyumba cy’Urukiko amaze guhamywa ibi byaha, yagize ati “Icyemezo cya nyacyo kizafatwa tariki 05 Ugushyingo n’abaturage.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru