M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wavuze ko mu mirwano iwuhanganishije n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’abarimo ingabo z’u Burundi na SADC, wafashe imodoka z’intambara ebyiri, unashwanyaguza izindi enye.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka; Umuvugizi w’Ihuriro AFC ribarizwamo na M23,

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rivuga ko “M23/AFC ubabajwe bikomeye n’ibitero bikomeje kugabwa ku baturage b’abasivile bikorwa na SAMIDRC, mu bufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, burimo FARDC, FDLR, inyeshyamba (Wazalendo) n’ingabo z’u Burundi.”

Umutwe wa M23 uvuga ko ibibazo bikwiye gukemurwa n’inzira za Politiki, uvuga ko ukomeje gutungurwa no kuba ingabo ziri mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) zikomeje kwica inzirakarengane z’abasivile.

Kanyuka ati “Ibihugu bya SADC biri kurwana ku ruhande bw’ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba kumenya ko buzirengera uruhare byagize mu bwicanyi buri gukorerwa inzirakarengane z’abasivile, mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu biri gukora.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibitero byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, byahitanye abasivile 10, abandi benshi bagakomereka, mu gihe hari n’abandi benshi bavuye mu byabo, nyuma y’uko inzu zabo zisenywe n’ibisasu biremereye byarashwe.

Rigakomeza rigira riti “ARC/AFC nk’uko yakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage, yabashije gusubiza inyuma abarwana mu bufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma yo gushwanyaguza imodoka inye z’intambara zabo. Twabashije kandi gufata imodoka zo mu bwoko bwa APC ebyiri.”

Umutwe wa M23 utangaza kandi ko ukomeje gufatira ku rugamba abo mu ruhange bahanganye batandukanye barimo abasirikare ba FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDRL ndetse n’aba Wazalendo.

Ibimodoka by’intambara byafashwe na M23

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru