Shira amatsiko y’uko u Rwanda rwabyitwaramo mu gihe haba habaye impanuka y’indege

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inkuru z’indege zakoze impanuka zimaze iminota micye zihagurutse ku kibuga cy’indege, cyangwa se izahanutse zikisekura hasi ziri hafi y’ikibuga cy’indege, ntabwo zaba ari nshya mu matwi yacu. Hagaragajwe uburyo inzego zishinzwe iby’indege mu Rwanda zabyitwaramo mu gihe haba habaye impanukka ya rutemikirere.

Hari n’ubwo indege ya sosiyete runaka yo mu gihugu duhaye inyuguti ya X, ishoboro gukorera impanuka mu kindi gihugu duhaye inyuguti ya Z.

Izindi Nkuru

Iki gihe, haba hakenewe ubutabazi bwihuse, kandi bugakorwa hatagombeye ko cya gihugu aricyo kiza gutabara, ahubwo hatabara igihugu impanuka ibereyemo; nicyo kihagera mbere.

Ibi rero bituma ikigo cy’igihugu gishinzwe ingendo z’indege n’ibibuga byazo mu Rwanda, RAC (Rwanda Airports Company) gitegura umwitozo buri myaka ibiri, ugamije kurebera hamwe aho imiterere y’ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe haba habaye impanuka y’indege igeze, n’uko igihugu cyiteguye gutabara mu gihe bibaye ngombwa.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, habereye uyu mwitozo wateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingendo z’indege n’ibibuga byazo mu Rwanda RAC, ku bufatanye n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, amashami ya Polisi arimo ashinzwe gucunga umutekano n’ashinzwe kuzimya inkongi, ku bufatanye kandi na Croix Rouge, Minisiteri y’Ubutabazi n’inzego zishinzwe gukora iperereza ku mpanuka z’indege.

Ministiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yavuze ko umwitozo nk’uyu uba ugamije kwisuzuma nk’u Rwanda, rukamenya uko ruhagaze mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’impanuka, ashimangira ko ihererekanyamakuru mu gihe nk’iki, ari ryo riba rikenewe kurenza ibindi.

At “ikiba kigenderewe ku mwitozo nk’uyu, ni ukwerekana aho ubushobozi bw’ikibuga cy’indege bugeze, tukareba aho tugeze ubungubu,…ese indege iramutse ifashwe n’inkongi y’umuriro, indege iramutse ihushije inzira yayo ikagwa aho itari yateganyije ikaba yateza ibibazo, twiteguye dute kuba twatabara muri uwo mwanya,…ese dufite ubushobozi bwo gutabarira igihe?”

Yakomeje agira ati “Hari kandi amabwiriza aba arimo asuzumwa, ngo nabwo igihugu kigaragaze uko cyiteguye mu gihe kidasanzwe wenda indege yaba ikoze impanuka iri ku kibuga cy’indege, cyangwa se no hanze yacyo mu gihugu, bityo haba hari umuryango ugenga amabwiriza y’indege za gisivili witwa ICAO (International Civil Aviation Organization mu magambo arambuye), ukurikirana uyu mwitozo mu rwego rwo kumenya aho igihugu kigeze n’ubushobozi gifite mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege.”

Minisitiri Dr Nsabimana Ernest yavuze ko uyu mwitozo ubaye uhurirana n’imyiteguro y’inama ihuza abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango w’ibivuga ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGAM izabera mu Rwanda muri uku kwezi, bityo uyu mwitozo ufite aho uhuriye n’iyi nama.

Ati “Ubusanzwe uyu ni umwitozo uba buri myaka ibiri, ariko n’ubundi nkuko turimo twitegura inama ya CHOGAM, aho duteganya ko iki kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe kizakira indege nyinshi zigiye zitandukanye kandi zituruka imihanda yose, ibirero nabyo biradufasha mu myiteguro, kuko ntawifuza impanuka ariko ntan’uzi igihe impanuka ishobora kubera.”

Icyakora asanga hakwiriye kongera imbaraga mu muvuduko no gukoresha igihe neza, nkuko uyu mwitozo uba ushingiye kubihe bidasanzwe by’impanuka.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Habonimana Charles, avuga ko hashingiwe ku migendekere y’uyu mwitozo, babona hari intambwe ishimishije.

Ati “Ubundi buri myaka ibiri habaho igikorwa cyo gisuzuma ubushobozi tugezeho, hanyuma bakatubwira ibitagenze neza tukabyandika, tukabishyira hamwe tukabikosora. Ubwo rero, umwitozo uheruka wari utandukanye cyane n’uwu mwaka kuko umubare w’imodoka z’ubutabazi nk’Imbangukiragutabara (Ambulance) ndetse n’uwabandi bafatanyabikorwa bagombaga kwinjira muri iki gikorwa wari mucye, bitewe n’uko twari twakoreye umwitozo ku ndege nto.”

Akomeza avuga ko “kuri iyi nshuro rero, twarabikosoye twemeranywa ko noneho twakorera ku ndege nini ishobora gutwara abantu benshi, kugira ngo tumenye igihe byadutwara dutabara. Niyo mpamvu rero mwabonye ko byabaye byiza.”

Uyu mwitozo ubaye ku nshuro ya kane hano mu Rwanda, waherukaga muri 2019, bivuze ko undi wagombaga kuba umwaka ushize wa 2021, ariko ntiwaba bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsanzimana yavuze uko byagenda mu gihe haba habaye impanuka y’indege
Mu Rwanda hari uburyo zahita zizimywa
Batorejwe kuzimya indege mu gihe yaba ifashwe n’inkongi
Indege za Gisirikare na zo zakwifashishwa
Habonimana Charles avuga ko abahuguwe bagaragaza ubuhanga bukomeye
Imodoka zifashishwa mu kuzimya inkongi ziri ku Kibuga cy’Indege i Kanombe
Indege za RwandAir zibungabungirwa umutekano bihagije

Assoumani Twahirwa
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru