Guverinoma ya Sierra Leone yashyizeho itegeko rihana umuntu wese ushyingira cyangwa ushyingiranwa n’umwana utarageza imyaka y’ubukure, aho bazajya bahanishwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka 15.
Nyuma y’uko byari byarabaye umuco abana b’abakobwa bashyingirwa ku gahato ku bagabo bangana na base cyangwa ba sekuru abo bana bataruzuza imyaka y’ubukure.
Bamwe mu bana b’abakobwa bo muri iki Gihugu, banashyingirwa bafite imyaka 10 gusa kuko nta tegeko ryahanaga ababigizemo uruhare.
Perezida w’iki Gihugu cya Sierra Leone, Julius Maada Bio yashyizeho umukono kuri iri tegeko rihana umuntu wese uzashyingiranwa n’umwana utarageza imyaka 18, ndetse n’uzabigiramo uruhare wese, aho uzajya ahamwa n’iki cyaha azajya afungwa imyaka 15 anacibwe ihazabu ya 4 000 USD (arenga miliyari 5 Frw).
Perezida Sierra Leone, Julius Maada Bio washyize umukono kuri iri tegeko ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 8, yasabye abana b’abakobwa kumenya uburenganzira bwabo bagaharanira kwiteza imbere aho kwishora mu gushinga ingo bakiri bato.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10