Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Simpanura ariko mbona mu gihe cya vuba Perezida Kagame na Ndayishimiye bazahura-Impuguke

radiotv10by radiotv10
11/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Simpanura ariko mbona mu gihe cya vuba Perezida Kagame na Ndayishimiye bazahura-Impuguke
Share on FacebookShare on Twitter
  • Hari Abarundi basengeraga nabi u Rwanda ubu Perezida Ndayishimiye yararusabiye- Impuguke

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa ziruturutse mu Burundi zazanye ubutumwa bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye, Inzobere muri politiki, Alexis Nizeyimana atangaza ko nubwo adahanura ariko yizeye ko mu gihe cya vuba abakuru b’Ibihugu byombi na bo ubwabo bazahura.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 202, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi bayobowe na Minisitiri Ushinwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, umuco na Siporo mu Burundi.

Impuguke mu bya Politiki zemeza ko iki ari intambwe ikomeye cyo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze igihe kinini urimo igitotsi.

Alexis Nizeyimana avuga ko intambwe ikomeye yo kuzahura umubano w’ibi bihugu ari ukuba Perezida Kagame Paul yarohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kumuhagararira mu biroro byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi mu mwaka ushize.

Ati “Mvuga ko ikomeye kurusha iyi yakozwe ubu, hari ubutumwa mu ruhame bamuhaye ijambo ariko byanze bikunze na we hari ubutumwa na we yari afite. Icyakozwe ubu ni ugusubiza intambwe mu yo u Rwanda rwateye kiriya gihe.”

 

Abarundi bigeze gusenga basaba Imana kugirira nabi u Rwanda

Alexis Nizeyimana yagarutse ku kuba u Burundi bwarigeze kujya bushotora u Rwanda ndetse ko hari amasengesho yigeze gusengwa muri kiriya Gihugu yaturira ibibi ku Rwanda.

Ati “Muri 2020 hari abasengaga rwose basaba Imana ngo igirere nabi u Rwanda, abibuka ayabaye [amasengesho] mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2022 Perezida ubwe ni we wasenze asabira n’u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Nubwo tudahanura cyane ariko ntekereza ko bitazaba cyera ubwo tuzabona n’abakuru b’Ibihugu ubwabo bihuriye.”

Intambwe mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, yakomeje guterwa mu myaka ibiri ishize aho abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagira n’icyo bawuvugaho bombi bakaba baremeje ko hari ibiri gukorwa kugira ngo bishyirwe mu buryo.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Ibihugu byombi biri kwandika igitabo gishya kandi ko ari vuba cyane ngo amapaji yacyo atangire gusomwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa- Cyuma yavugiye amagambo akarishye mu rukiko

Next Post

Gikondo: Imodoka igonze Camera ya ‘Sofiya’ ihita igwa na yo iribirandura

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gikondo: Imodoka igonze Camera ya ‘Sofiya’ ihita igwa na yo iribirandura

Gikondo: Imodoka igonze Camera ya ‘Sofiya’ ihita igwa na yo iribirandura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.