Sinjye uzarota ngarutse- Ikirangirire Lewis Hamilton yagaragaje ko u Rwanda rwamunuriye bihebuje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rurangiranwa mu mukino w’amasiganwa y’imodoka, Lewis Hamilton akomeje kugaragaza uburyo yishimiye u Rwanda, avuga ko atari we uzarota arugarutsemo.

Lewis Hamilton umaze iminsi asura Ibihugu binyuranye muri Afurika, yageze mu Rwanda ruramutungura kubera ubwiza yarusanganye.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ufite uduhigo twihariye mu mukino wo gusiganwa ku modoka nto uzwi nka Formula 1, yagaragaye yasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo Pariki y’Ibirunga.

Mu mafoto yagiye ashyira hanze ubwe, ari muri iyi Pariki, yagaragaje ibyishimo by’igisagirane by’uburyo yiboneye Ingagi ndetse akagirana ibihe byiza n’abayobora ba mukerarugendo.

Hari aho yagize ati “U Rwanda ni rwiza bihebuje. Mwarakoze kutwakira. Sinjye uzarota kugaruka.”

Lewis Hamilton wavuye mu Rwanda agakomereza mu bindi bice byo muri Afurika, ubwo yari amaze kuva mu rw’Imisozi Igihumbi, yongeye kuvuga ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ni gute nasobanura uburyohe bw’ahantu navuye narabuze icyo mvuga? Ahantu ha kabiri nagiye muri uru ruzinduko hari mu Rwanda. Twakiranywe ubwuzu n’umuziki…Nakunze iki Gihugu. Mwarakoze kubana natwe, sinjye uzarota ngarutse.”
Uyu rurangiranwa wanagiye mu bihugu binyuranye birimo Uganda, yagaragaye ari kubyinana n’abana bamaze kwamamara mu kibyuna bazwi nka Ghetto Kids.

IBIHE BY’INGENZI BYA LEWIS HAMILTON MU RWANDA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru