Somalia yatanze icyifuzo gitandukanye n’icyo Tshisekedi yavugiye imbere ya LONI

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta ya Somalia yasabye ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziba ziretse kuva muri iki Gihugu, mu gihe Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi aherutse gusaba ko ingabo y’uyu Muryango ziri mu Gihugu cye zicyurwa byihuse.

Ibi byasabwe na Somalia biri mu ibaruwa yagiye hanze kuri uyu wa Kane aho Leta y’iki Gihugu yasabye ko izi ngabo zaba zihagumye mu gihe cy’amezi 3 kirenga ku gihe bagombaga kuzahavira.

Izindi Nkuru

Ibi babisabye nyuma y’uko ibibazo by’umutekano mucye byongeye kuba byinshi cyane i Mogadishou bitewe n’ibitero byinshi by’umutwe wa Al shabab.

Byari biteganyijwe ko ingabo ibihumbi bitatu (3 000) bazava muri icyo Gihugu muri uku kwezi kwa Nzeri.

Ni mu mugambi wo kugabanya ingabo zirinda umutekano muri Somaliya kugeza ubwo umutekano uzasigara mu biganza bya Leta.

Ni mu gihe Perezida Felix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse kuvugira imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ko yifuza ko gahunda yo gukura ingabo za UN mu Gihugu cye, yakwihutishwa.

Denyse MBABAZI MPAMBARA 
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru