Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Stade u Rwanda rwacungiragaho mu kwakira imikino mpuzamahanga na yo yahagaritswe

radiotv10by radiotv10
18/10/2021
in MU RWANDA, SIPORO, Uncategorized
0
Stade u Rwanda rwacungiragaho mu kwakira imikino mpuzamahanga na yo yahagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

CAF yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika Stade ya Kigali nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa.

 

Stade ya Kigali yasabwe kuvugurura urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe zo kwicaraho aho kugumishaho sima.

 

Itangazo rya CAF rivuga ko “hashingiwe ku igenzura ryakozwe, stade ikibura byinshi ku bigenderwaho na CAF kugira ngo yemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga.”

Hemejwe ko Stade ya Kigali yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu ndetse n’ihuza amakipe atandukanye.

CAF yavuze ko u Rwanda rwemerewe kuhakirira umukino umwe hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Yakomeje ivuga ko nyuma y’uwo mukino, Stade ya Kigali izahita ihagarikwa ako kanya ku kwakira amarushanwa y’amakipe y’ibihugu n’aya makipe makuru y’abagabo, yaba aya FIFA cyangwa CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yamenyesheje FERWAFA ko igomba kuyiha igihe n’uburyo izakosora ibyo yayisabye kugira ngo izabashe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

U Rwanda ruzakira Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uzaba uwa nyuma ukiniwe i Nyamirambo mbere y’uko hongera kuvugururwa.

Undi Ikipe y’Igihugu izakina muri aya majonjora, uzakirwa na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ndetse nta wundi mukino mpuzamahanga Amavubi azakina kugeza mu mwaka utaha.

APR FC na AS Kigali ziri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation, zishobora kwakirira imikino hanze mu gihe zaguma mu marushanwa.

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

NYAGATARE: Abatuye mu murenge wa Karangazi bafite impamvu ituma bashyingura mu ngo

Next Post

APR  ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere wa kamarampaka, REG na Patriots zitwara neza

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
APR  ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere wa kamarampaka, REG na Patriots zitwara neza

APR  ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere wa kamarampaka, REG na Patriots zitwara neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.