NYAGATARE: Abatuye mu murenge wa Karangazi bafite impamvu ituma bashyingura mu ngo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abatuye mu murenge wa Karangazi mu karere Ka Nyagatare bavuga ko bagishyingura mu rugo bitewe n’uko irimbi rusange ry’umurenge riri kure.

Ubuyobozi bw’umurenge Mabwo bwemera ko icyo kibazo gihari ariko ngo ikibazo kirimo kuvugutirwa umuti.

Izindi Nkuru

Itegeko ryo mu 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo ya gatatu, riteganya ko bibujijwe gushyingura umurambo ahandi hatari mu irimbi usibye ibigenwa ukundi n’iri tegeko ariko hari abatuye mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare bavuga ko hari  abagishyingura mu rugo bitewe ni uko mumuri uyumurenge harimo amarimbi 4 gusa mu gihe  ugizwe n’utugari 12 bikagera aho hari ababona kujya gushyingura ku marimbi rusange ari kure bagahitamo gushyingura murugo.

Umwe mu baturage yagize ati “Nibyo koko ntabwo dufite amarimbi ahagije, dufite hari abarenga ku mategeko bagashyingura murugo kubera gutinya gukora urugendo rurerure  “

Aba baturage bavuga ko babonye amarimbi  rusange hafi yaho batuye ntawakongera kurenga kumategeko ngo ashingure murugo

Ati “Tugize amahirwe mu tugari twacu hakaza amarimbi rusange ntawakongera kurenga kumabwiriza ngo ajye gushyingura murugo mutuvuganire .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi nawe yemera ko  kuba amarimbi akiri makeya muri uyu murenge  kandi unatuwe n’abantu benshi  icyakora ngo harimo gukorwa igishushanyombonera kuburyo gisohotse cyacyemura ikikibazo kandi ngo birimo gukorerwa, ubuvugizi.

Yagize ati “Nibyo koko umurenge wacu hari ikibazo cy’amarimbi rusange kuko dufite rimwe n’andi atatu matoya ,uwabyumva yakumva ari menshi ariko dukurikije ko dufite utugari cumi Na kamwe kandi dutandukanye cyane ,ubwo rero amarimbi arakenewe rwose ariko harimo gukorwa igishushanyo mbonera kizakemura ikikibazo “

Bimwe mu bibazo bigaragara mu marimbi harimo icungwa ry’amarimbi ridahagze neza kuko usanga hari abaturage bavuga ko usanga harishamo amatungo.

Kuva itegeko ryajyaho mu 2013, ntabwo gushyingura ahatari mu irimbi rusange nko mu masambu byemewe mu gihe nta cyangombwa cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha. Ikindi kibazo ni uko   hari  ahakigaragara amarimbi adafite ibitabo byandikwamo abashyinguwe mu irimbi, nyamara itegeko rivuga ko buri rimbi rigomba kugira igitabo cyandikwamo uwarishyinguwemo na nomero y’imva ye.

Inkuru ya Juventine Muragijemariya/Radio&Tv10

`

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru