Mu gihe intamabara ihanganishije Igisirikare cya Sudan na Rapid Support Forces ikomeje guhindura isura, Guverinoma y’iki Gihugu, yacanye umubano na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ishinja gutera inkunga uyu mutwe.
Minisitiri w’umutekano wa Sudan, Yassin Ibrahim, yatangaje ko Sudan yafashe icyemezo cyo gucana umubano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bitewe n’uko umutwe wa Rapid Support Forces uterwa inkunga na kiriya Gihugu yaba ari mu buryo bwa gisirikare, mu mikoro y’amafaranga, mu bikoresho ndetse no muri politiki.
Sudan ivuga ko byumwihariko ubu bufasha buhabwa Rapid Support Forces bwagize uruhare runini mu ruhererekane rw’ibitero uyu mutwe uherutse kugaba mu gace ka Port Sudan.
Ni mu gihe Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yo yahakanye yivuye inyuma ibi birego iregwa na Leta ya Sudan byo gufasha uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Leta.
Nyuma yo guca uyu mubano, birashobora ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye na Dipolomasi ya Sudan muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bizaba byamaze gufungwa.
Binavugwa kandi Igihugu cya Sudan giteganya gufunga Ambasade yacyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo gufata iki cyemezo cyo gucana umubano n’iki Gihugu.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10