Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye, birimo kutamuhembera igihe.

Ombolenga Fitina wari wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri APR FC, yandikiye ubuyobozi bw’iyi Kipe (Rayon) abusaba gusesa amasezerano ku bwumvikane.

Ibaruwa yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, ifite impamvu igira iti “Gusesa amasezerano”, uyu mukinnyi avuga ko yifuza ko “dusesa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye muri Contrat (amasezerano), harimo kutampa recruitement yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe.”

Uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gutandukana, nyuma yuko amaze iminsi atagaragara mu kibuga, mu gihe ari we wabanzagamo, aho umwanya we wahawe mugenzi we Serumogo Omar Ali ari na we wakinnye umukino uheruka guhuza Rayon na mucyeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Rayon ibitego 2-0.

Ombolenga Fitina wifuza gutandukana na Rayon Sports, yari yayigiyemo muri Kamena umwaka ushize, ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri APR FC yari amazemo imyaka irindwi yanigeze kubera kapiteni, akanayifasha kwegukana ibikombe binyuranye.

Ombolenga yari yasinyiye Rayon mu mpera za Kamena umwaka ushize wa 2024

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 15 =

Previous Post

Hagaragaye kutavuga mu buryo bweruye ubwo Ntazinda yagezwaga mu Rukiko ariko ibyo aregwa biramenyekana

Next Post

BREAKING: Hatangajwe inkuru y’akabaro y’urupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique

Related Posts

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

by radiotv10
22/05/2025
0

Ikipe ya Vision FC yatandukanye n'uwari umutoza wayo Lomami Marcel, yahise imusimbuza Muvunyi Félix Fils na we uheruka gusezererwa na...

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

by radiotv10
21/05/2025
0

APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino Basketball Africa League ya Nile Conferece iri kubera i Kigali, yavuze ko...

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

by radiotv10
20/05/2025
0

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko hazasubukurwa umukino wahuzaga Rayona Sports na Bugesera FC ugahagarara utarangiye...

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

by radiotv10
19/05/2025
0

Nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC muri Shampiyona y’u Rwanda uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’umutekano...

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hatangajwe inkuru y’akabaro y’urupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique

BREAKING: Hatangajwe inkuru y’akabaro y’urupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.