Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN Cycling Team, yegukanye agace ka mbere k’irushanwa rya Tour du Rwanda ka Rukomo- Rwamagana, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Uwiduhaye Mike waje ku mwanya wa 07.
Aka gace ka Rukomo-Rwamagana kari gafite ibilometero 173,6 katangiwe n’abakinnyi 84, kahagurutse ku isaaha ya saa tanu, gasozwa saa 15:04’, ubwo umukinnyi wa mbere yari ahageze ahagereye rimwe n’igikundi cy’abakinnyi benshi.
Muri aka gace kakunze kuyoborwa n’abakinnyi babiri barimo Umunya-Brazi Henrique da Silva Avancini ukinira Ikipe ya Localiza Meoo/Swift Pro Cycling.
Itamar Einhorn si ubwa mbere yegukanye agace muri Tour du Rwanda, kuko ari ari ku nshuro ya gatatu, zirimo ebyiri yegukanye muri Tour du Rwanda ya 2024, iya Kayonza n’i Nyaruguru.
Uyu Munya-Israel Itamar Einhorn yegukanye aka gace akoresheje amasaha 03:59′:40” aho yahagereye rimwe n’abandi benshi, ariko akaba yabatanze gukandagiza ipine ku murongo wo gusorezaho aka gace.
Ku rutonde rusange rw’agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026, Umunyarwanda waje hafi, ni Uwiduhaye Mike ukinira ikipe ya Benediction, waje no mu icumi ba mbere, kuko yaje ku mwanya wa karindwi, na we akaba arushwa amasegonda n’umukinnyi wegukanye aka gace.






RADIOTV10










