• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa ubuyobozi bwa Rayon bugeneye Ngabo Roben nyuma y’iminsi ibiri asezeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimiye Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho n’Itangazamakuru muri iyi kipe, akaba aherutse gusezera kuri izi nshingano.

Ngabo Roben asanzwe ari Umunyamakuru wa RADIOTV10, yanabibangikanyaga n’inshingano zo kuba Umukozi ushinzwe Itumanaho n’itangazamakuru muri Rayon Sports.

Uyu munyamkauru w’ibiganiro bya siporo yatangaje ko yasezeye kuri izi nshingano yari afite muri Rayon mu itangazo yashyize hanze tariki 10 Gashyantare 2026, ryakurikiwe n’impaka ndende zumvikanye cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

Mu butumwa bwashyize hanze n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, bwavuze ko bushimira uyu wari umukozi ushinzwe itumanaho muri iyi kipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko Ngabo Roben yaranzwe no gukorana umuhate “kuva ku gutera akanyabugabo ku mukino, kugeza ku majoro y’ibikombe, watanze ibyair bikenwe igihe cyose.”

Ubutumwa bwa Rayon Sports bukomeza bugira buti “Warakoze Ngabo Roben, ku bw’ishyaka, guhanga udushya n’imbaraga watanze kuva muri 2018 kugeza muri 2026.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasoje ubutumwa bwabwo bwifuriza Ngabo Roben gukomeza kuba umwe mu bagize umuryango mugari w’Aba-Rayon.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ngabo Roben nyuma yo gusezera, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yuko ubuyobozi buriho muri iyi kipe bumugaragarije ko butagishaka ko bakomezanya.

Yagize ati “ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyeretse ko bifuzaga ibitandukanye n’ibyo nsanzwe mbakorera.Banyeretse ko bakwifuza kugira wenda undi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Next Post

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Related Posts

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

by radiotv10
03/07/2026
0

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru w’Umunyarwanda uri muri Canada ahari kubera Igikombe cy’Isi, kirebana...

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

by radiotv10
03/07/2026
0

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n'Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe...

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

by radiotv10
03/07/2026
0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje mu guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-2026 abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma...

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Next Post
Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.