Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango k’ubwoko bwayo, yazamuye impaka.
Ni ifoto igaragaza Netanyahu yambaye isuti y’umukara hejuru y’ishati y’umweru, ari ku muryango w’imodoka ari kwitaba telefoni.
Iyi foto yakwirakwirijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatumye benshi bibaza ubwoko bw’iyi telefone ikoreshwa na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu cy’igihangange, n’uburyo yari yometsweho utuntu duhisha kamera zayo.
Umunyamakuru washyize iyi foto ku rubuga nkoranyamaba, yabajije agira ati “Ni ubuhe bwoko bwa telefoni Netanyahu akoresha?”
Bamwe bavuze ko ashobora kuba akoresha telefone ya iPhone, abandi bakavuga ko ashobora kuba akoresha telefoni ya Samsung. Ariko benshi bemeza ko Netanyahu atazigera akoresha porogaramu y’Abashinwa kubera impungenge ko ishobora kumvirizwa no gukurikiranwa, kandi iyo ishobora kuba ari yo mpamvu Camera yayo ipfundikiye.
Ku rundi ruhande, umwe yagize ati “Ese yaba akoresha telefoni y’Abashinwa kugira ngo yirinde kumvirizwa!!”

Mu gusubiza, ikoranabuhanga rya Grok ryagize riti “Hashingiwe ku makuru yari ahari kugeza muri 2026, hari amakuru make yerekeye telefone bwite Netanyahu akoresha. Ariko raporo zimwe na zimwe zivuga ko akoresha iPhone [nk’iy’umwungiriza we, telefoni ye yigeze kwinjirirwa].”
Iri koranabuhanga rya Grok ryongeyeho ko hari amahirwe make ko Minisitiri w’Intebe ashobora kuba akoresha porogaramu y’Abashinwa, kubera ko Israel ibuza gukoresha ikoranabuhanga ry’Abashinwa kubera impamvu z’umutekano.
Bamwe bibazaga niba iyo foto ari iy’ukuri cyangwa yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubuhanga bw’ubukorano (AI).
RADIOTV10










