Tuesday, October 6, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Titi Brown yahishuye ko umunsi wa mbere yakiriye imodoka yaguze yayirayemo

Titi Brown yahishuye ko umunsi wa mbere yakiriye imodoka yaguze yayirayemo

Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho, Titi Brown yatangaje ko yishimiye kwinjira mu mubare w’abatunze imodoka mu Rwanda, kuri we afata nk’umukunzi we mushya, ndetse ko umunsi wa mbere ubwo yayiraranaga iwe, yayirayemo kubera ibyishimo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Titi Brown n’inshuti ze za hafi, bagaragaje ko uyu mubyinnyi yaguze imodoka yo mu bwoko bwa BMW, bivugwa ko ifite agaciro k’agera muri miliyoni 40 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Titi Brown wanahishuye ko mu mwaka wa 2025 yahuye n’agahinda gakabije yatewe n’ibibazo by’urukundo, yavuze ko nyuma yuko yakiriye iyi modoka, ayifata nk’umukunzi we mushya.

Yavuze ko iyi modoka yayiguze hanze, iza kugera mu Rwanda, akaba yarayikuye mu kigo cy’imisoro mu mpera z’icyumweru gishize.

Ati “Ubu ni we mukunzi wanjye mushya, ufite carte jaune, noneho njye mwanditseho. Ni amashimwe menshi […] iriya modoka umunsi nayikuye muri Dubai Port [ahanyura ibinyabiziga n’ibindi bicuruzwa byaguzwe hanze y’Igihugu] nayirayemo. Naravuze nti ‘reka nyiraremo’ ndayishimira, nayikoreyemo veille.”

Avuga ko bigeze mu masaha y’igicuku ubwo yari yamaze kwakira iyi modoka ye, yagiye hanze, aricara arayireba “ndavuga nti ‘ariko wa Mana we iyi ni iyanjye koko? Titi Brown njyewe koko?’.”

Uyu mubyinnyi avuga ko yagiye no gusura umubyeyi we [Se] ayirimo, na we yayibona akagaragaza ibyishimo atewe n’iterambere umwana we ari kugeraho, nubwo babanje kunyura mu buzima bugoye.

Avuga ko umubyeyi we [nyina] ataritaba Imana yakundaga kumutera imbaraga amwizeza ko ibihe bizahinduka. Ati “Mama yajyaga ambwira ati ‘humura uzagenda mu mosoka zirenze, uzubaka inzu zirenze’ noneho njye nkareba ubuzima turi gucamo nkibaza ahantu bizaturuka.”

Titi Brown kandi yaboneyeho no gusubiza abakomeje kumuseka, bavuga ko atari akwiye kugura imodoka ihenze nk’iriya, ahubwo ko yagombaga kubaza kugura ikibanza, avuga ko we yifuzaga imodoka mbere ya byose.

Titi Brown ari mu byishimo byo kugura imodoka
Avuga ko ubu afite amashimwe menshi

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + five =