Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni igikowa cyabereye ku Biro Biku by’Umujyi wa Toronto, aho Umuyobozi w’Uyu Mujyi, Olivia Chow yahuye n’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu cya Canada, akabashyikiriza icyemezo gitangaza ku mugaragaro tariki 07 Mata 2026 nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda muri Canada dukesha aya makuru, ivuga ko iki gikowa cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba i Toronto muri Canada, bairmo Umuyobozi Mukuru waryo, Alphonse Barikage ndetse n’Umuyobozi wa Ibuka muri Canada, Leo Kabalisa.
Iki cyemezo cyatanzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto, agira ati “Kuva ubu, njye Mayor Olivia Chow, mu izina ry’Inama Njyanama y’Umujyi wa Toronto, ndatangaza ko tariki ya 7 Mata 2026, ari ‘Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda’.”
Ambasade y’u Rwanda muri Canada, ivuga ko iki “ni igikowa gikomeye cyo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwifatanya n’abayirokotse, kikanashimangira inshingano duhuriryeho yo kwibuka no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.”
Muri iri tangazo ry’Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto, avuga ko nubwo imyaka 32 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, ingaruka zayo zikomeje kugaragara ku bayirokotse, ku nshuti z’abishwe ndetse no ku miryango migari iri mu bice binyuranye ku Isi.
Ati “Uyu Munsi Mpuzamahanga wo kwibuka, uduha amahirwe yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwifatanya n’abayirokotse no kongera gutekereza ku ngaruka z’igihe kirekire za Jenoside n’andi marorerwa, no kuzirikana agaciro k’uburengenzira bwa muntu n’amahoro.”
Mayor wa Toronto kandi yaboneyeho gusezeranya ko uyu Mujyi wiyemeje kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose yaba irishingiye ku bwoko, no ku ruhu, ndetse n’urwango aho rwava rukagera, ku buryo abatuye uyu Mujyi bawubamo batekanye batagira icyo bikanga.


RADIOTV10









