Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kitazagaba ikindi gitero kuri Iran mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba mu kwezi k’Ugushyingo 2026, agaragaza ko ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje kugenda neza.
Trump yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ubutegetsi bwa America (Washington) bugikomeje kugirana ibigabiro n’ubwa Iran (Tehran) nubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje.
Yagize ati “Turi kugirana ibiganiro bigenda neza na Repubulika ya Kisilamu ya Iran.”
Trump yavuze ko America itazagaba igitero kuri Iran mbere y’amatora yo ku wa 03 Ugushyingo, ariko ntiyasobanuye niba igitekerezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare kizakomeza kuvanwa ku meza nyuma y’ayo matora.
Yongeyeho ko America izakomeza gushyira mu bikorwa ibihano byo gukumira ibikorwa bya Iran, ashimangira ko Igihugu cye kitazemera ko Iran ibona intwaro kirimbuzi.
Ubu butumwa bwa Trump bwatangajwe mu gihe Washington na Tehran bikomeje guhererekanya ibyifuzo bigamije kurangiza intambara no gukemura ibibazo bijyanye n’ibihe by’umutekano muke mu muhora wa Hormuz, inzira ikomeye inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli n’ingufu bijyanwa mu bice bitandukanye by’isi.
Intambara n’ihungabana ry’urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli byabaye bimwe mu bibazo biri kuganirwaho mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora yo muri Amerika, aho izamuka ry’ibiciro by’ingufu rikomeje gushyira igitutu ku bukungu n’abaturage mbere y’itora ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, Amerika na yo yakomeje gushyira igitutu cy’ubukungu kuri Iran. Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ibihano bishya byafatiwe amato n’ibigo ishinja gufasha Iran gutwara peteroli n’ibikomoka kuri yo, birimo ibikoreshwa mu nganda zikora imiti, binyuze mu miyoboro ikoreshwa mu kurenga ku bihano.
Ibyo Trump yatangaje byatumye amahirwe yo kubona ikindi gitero cya Amerika kuri Iran mbere y’amatora agabanuka, ariko ntiyavuze neza icyo Washington ishobora gukora nyuma y’uko amatora arangiye.
RADIOTV10