Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye kugirira uruzinduko mu Bufaransa, rugamije ingingo zirimo kuba iki Gihugu cye cyariyemeje kuzatanga umukandida mu matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF iyobowe na Louise Mushikiwabo uzaniyamamariza manda ya gatatu.
Félix Tshisekedi yakiriwe na Emmanuel Macron mu biro bye ‘Elysée’ i Pari kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, bagirana ibiganiro byo mu muhezo.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiri by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, Uretse ingingo irebana n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, Abakuru b’Ibihugu byombi banaganiriye kuri kandidatire y’iki Gihugu mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uzanongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa, mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare, bwohereje muri DRC intumwa zari ziyobowe na Éléonore Caroit mu izina rya Minisitiri ushinzwe u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga unashinzwe Francophonie.
Uyu wari uyoboye Intumwa z’u Bufaransa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kugeza icyo gihe urubuga rwari rufunguye mu gutanga kandidatire kandi ko “niba ntibeshye bizabera ku ya 15 Gicurasi.”
Yari yagize ati “birumvikana ko tuzaba dushyize imbere iyi gahunda. Icy’ingenzi kuri twe, ni uko RDC igira uruhare mu bikorwa bya francophonie. Nanone kandi dufite byinshi byo gukora kugira ngo duteze imbere ururimi rw’Igifaransa n’indangagaciro ziduhuza.”
Abasesenguzi bavuga ko DRC yiyemeje gutanga umukandida muri aya matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’u Rwanda muri dipolomasi, dore ko uyu muryango usanzwe uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wanamaze kwemezwa n’Igihugu cye azongera guhatana muri aya matora muri manda ye ya gatatu. Aya matora azabera mu Nteko ya Francophonie muri Cambodge izaba tariki 15 na 16 Ugushyingo 2026.
Mu kiganiro Louise Mushikiwabo yagiranye na Jeune Afrique muri uku kwezi, yavuze ko kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, nta gitangaza kirimo, ndetse ko kuba kiriya Gihugu kizatanga umukandida wacyo bagahatana, nta kibazo bimutwaye kuko yifitiye icyizere gihagije.
Yari yagize ati “Leta ya Kinshasa, iri gutegura umukandida wayo izatanga ngo duhangane, ibyo ntakibazo ni byiza. Ibihugu bizihitiramo, reka bazitorere! Mu by’ukuri, ndatekereza ko aya matora ari agamije guha ubuzima OIF.”
RADIOTV10








