Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda mu nama yigirwamo ingingo ijyanye n’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama iri kubera Dakar muri Senegal yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zo ku Mugabane wa Afurika, ifite insanganyamatriko igaruka ku kuzamura urwego rw’ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kwigira kwa Afurika.

Izindi Nkuru

Perezida wa Senegal, Macky Sall wafunguye iyi nana, yavuze ko igamije gutuma Afurika ihuriza hamwe imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ibi bibazo, hibandwa mu gukora ubuhinzi bugezweho kugira ngo habeho kwihaza mu biribwa, biryo n’ibiciro by’ibiribwa ntibikomeze kubera umutwaro Abanyafurika.

Yavuze ko Afurika ikoresheje ubushobozi ifite, ishobora kwihaza mu biribwa ndetse ikanasagurira Isi yose, bikanatuma na yo irushaho gutera imbere ndetse n’abayituye bakarushaho kuva mu bibazo bamazemo igihe.

Ubwo muri iyi nama bagarukaga ku mbogamizi zikomeje kuzahaza imibereho y’Abanyafurika byumwihariko ku izamuka ry’ibiciro ku masoko, mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, hagarutswe ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Muri iyi nama kandi hanabayeho ikiganiro cyatanzwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bagiye bagaragaza ubunararibonye bw’Ibihugu byabo ndetse n’umusanzu wabo.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi wari umwe mu Bakuru b’Ibihugu batanze iki kiganiro, yavuze ko iterambere ry’Igihugu ayoboye rishingira ku mabuye y’agaciro ari muri iki Gihugu, ariko ko yanakomeje kuba intandaro y’umutekano mucye.

Aha ni ho Perezida, Felix Tshisekedi yahereye yongera gushinja u Rwanda ibinyoma ko ruteza umutekano mucye muri iki Gihugu.

Ati “Ubu nanone turi muri ibyo bibazo biterwa n’ubushotoranyi bw’u Rwanda rukorera Igihugu cyanjye kandi bimaze imyaka 20. Mbaye nk’ubigarukaho kuko numvise abantu benshi bavuga intambara u Burusiya bwateje muri Ukraine ariko ntitwibagirwe ko iki kibazo kimaze imyaka irenga 30 giterwa n’umuturanyi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iyi ni iturufu imaze kumenyerwa ikoreshwa n’abategetsi banyuranye ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bageze hose mu nama iyo ari yo yose, badashobora kubura kuvuga kuri ibi birego by’ibinyoma by’u Rwanda.

Gusa abayobozi baba bahagarariye u Rwanda muri izi nama, na bo ntibabura kubanyomoza bagaragaza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishinze imizi ku mbaraga nke z’ubuyobozi bwa kiriya Gihugu bwananiwe kurandura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC, ahubwo bukifatanya na yo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Kane tariki 26 ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko, ishusho y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bo muri Congo, bagenda bashinja u Rwanda biriya binyoma aho bageze hose, kandi bimwe mu Bihugu bikomeye bikabyemera ku mpamvu zinyuranye.

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwifuza ko ibibazo biri hagati yarwo na DRC bikemuka binyuze mu nzira z’amahoro ariko ko bitanarubuza kwitegura kwirwanaho mu gihe rwaba rushoweho intambara nkuko Congo ikomeje kugaragaza ko ibifite mu migambi.

Tshisekedi ari mu batanze ikiganiro muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru