Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abafashije umuhanzi uyoboye muri Gospel nyarwanda baramuvugaho ubuhemu

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abafashije umuhanzi uyoboye muri Gospel nyarwanda baramuvugaho ubuhemu
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakoze akazi mu gitaramo cy’amateka kizwi nka ‘Icyambu live Concert’ cy’umuhanzi Israel Mbonyi cyabaye mu mpera z’umwaka ushize, baravuga ko ukwezi kwihiritse batarishyurwa amafaranga bakoreye.

Aba bavuga ko bakoze ibikorwa binyuranye muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye tariki 25 Ukuboza 2022, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye nyamara iki gitaramo cyaritabiriwe ku buryo bemeza ko kinjije agatubutse.

Bamwe mu baganirije RADIOTV10, bavuga ko bagombaga kwishyurwa n’uyu muhanzi uyoboye umuziki uririmbirwa Imana mu Rwanda, nyuma yo kumufasha muri iki gitaramo cyari cyateguwe na Kompanyi ya EAP imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Uwaduhaye amakuru avuga ko Kompanyi ya EAP (East African Promoters) yishyuye Israel Mbonyi miliyoni 60 Frw yagombaga kuvamo n’ubwishyu bw’abamufashije barimo abacuranzi, ababyinnyi ndetse n’abafata amashusho.

Umwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, yahamirije umunyamakuru ko batarabishyura, ariko ko banze kubishyira hanze kugira ngo batiteranya.

Yagize ati “Nta n’atanu baduhaye, ukwezi kurihiritse bataratwishyura, urumva kuva ku itariki 25 z’ukwezi gushize kugeza ubu, harimo ukwezi.”

Hari kandi n’umwe mu bafata amashusho na we utifuje ko amazina ye atangazwa, waduhamirije ko na bo batarishyurwa.

Ubusanzwe iyo habaye igitaramo nk’iki, kompanyi yagiteguye yishyura abahanzi, batumiwemo, ariko hakaba hari uburyo bashobora gukoresha ababafasha bakabiyishyurira bakoze mu mafaranga bahawe, cyangwa se bakishyurwa n’iyo kompanyi.

Israel Mbonyi yabwiye RADIOTV10 ko atari azi aya makuru ko hari abakoze akazi muri iki gitaramo batarishyurwa, akavuga ko abo yakoresheje ku gite cye bose yabishyuye.

Icyakora avuga ko wenda ikibazo cyaba kiri ku wo bakoranye muri iki gitaramo ariko ko ku ruhande rwe yumva ari umwere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 3 =

Previous Post

Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Next Post

Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Related Posts

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

IZIHERUKA

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR
AMAHANGA

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

08/07/2025
Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ rwasohowemo umugore we bikamubabaza

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Tshisekedi yongeye gutandukira noneho avugira iby’u Rwanda na DRC mu nama y’ibiribwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.