Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tumenye ibirambuye bikekwa ku Banya-Uganda babiri bafungiye mu Rwanda n’uburyo bafashwe

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo Abanya-Uganda babiri, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiganiro bya YouTube abafite ubumuga bwo mu mutwe, bagamije kubakuramo inyungu bwite.

Abatawe muri yombi ni Kembabazi Rachael w’imyaka 31 ufite YouTube Channel yitwa Connect with Uganda, Mayanja Muwanguzi Lawrence w’imyaka 28, ufite umurongo wa YouTube witwa UG Connect ndetse na Niyibizi Xavier w’Imyaka 27 we ufite YouTube Channel yitwa Nexo Adventure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabataye muri yombi mu cyumweru gishize tariki 10 Kanama 2023, rubafatiye muri Hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

Niyizi Xavier ari na we Munyarwanda wari kumwe n’aba bandi bo muri Uganda, yavugaga ko ayobora ba mukerarugendo, mu gihe ari we wabafashije guhura n’uwitwa Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe, bakoreshaga ikiganiro rwihishwa ubwo bafatwaga.

Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri giteganywa n’ingino y’ 163 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igika cya mbere cy’iyi ngingo gikubiyemo ibifitanye isano n’ibi bikekwa kuri aba bantu, kigira kiti “igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.”

Iyi ngingo igasoza igira iti “Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Naho ingingo ya 3 y’Itegeko rirengera Abantu Bafite Ubumuga Muri Rusange iteganya ko “Umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu.”

Ingingo yaryo ya 27 iteganya ko “Umuntu wese ukoreye umuntu ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana  n’iz’amategeko yihariye  ku  birebana n’icyo cyaha.”

RIB ivuga kandi ko “Ibi bikorwa usibye kuba bihanwa n’amategeko bibangamiye Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku kurindwa ivangura, bibangamiye kandi amasezerano mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye yemejwe n’u Rwanda muri 2008.”

Nyuma y’uko RIB ifashe aba bantu batatu, bacumbikiwe kuri sitasiyo zayo za Kimihurura n’iya Remera, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.

 

Imikorere y’ibyaha bakekwaho

RIB ivuga ko YouTube Channel yitwa ‘Connect with Uganda’ ya KEMBABAZI RACHEAL, yari igiye gukoresha ikiganiro uriya Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe, ku nshuro ya gatatu.

Ibiganiro bya mbere byaberaga mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara aho uyu musore asanzwe atuye, mu gihe icyariho gikorwa kuri iyo nshuro cyaberaga muri hoteli yo mu Mujyi wa Kigali.

RIB igira iti “Ibi bikorwa bikaba ari ibikorwa by’ivangura bishingiye ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri. Ni ibikorwa bihanwa n’amategeko nk’uko ingingo 163 ibiteganya y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ibyakozwe n’aba bantu ari ugushakira inyungu mu bumuga bw’uriya musore.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Muri ino minsi hari ibintu bigaragara kuri social media cyane cyane kuri YouTube usanga hari abantu bitwikira umutaka w’ubuvugizi bitwaza gufasha abantu bafite ubumuga ariko bari kubakoresha mu nyungu bwite bashaka kugwiza ababareba.”

Akomeza agira ati “Kandi birazwi neza uko ugwiza abakureba kuko washyizeho amashusho y’umuntu ufite ubumuga, bikuzanira inyungu mu mafaranga. Ese abo bantu bahabwa angahe bijyanye nayo baba binjije?”

Yakomeje atanga ingero ati “Iyo usesenguye wibaza impamvu usanga Youtubes zirenga nka 14 zijya gusura umuntu nka Busyete na Nsanzimana Eliya n’abandi. Ugasanga umwe yamukozeho nka episodes zirenga 5, kandi abo bantu ugasanga bafite ababakurikira barenga nka miliyoni. Akenshi rero usanga bamwe mu bakoresha izo youtubes ikibashishikaje ari ukugwiza views batitaye uko babikora bakora, uwo babikorera ndetse n’ingaruka bishobora kugira kubo babikorera.”

Dr Murangira aboneraho guha ubutumwa abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga mu bikorwa nk’ibi byo gushakira indonke mu bafite ubumuga, ko bakwiye kubihagarika.

Ati “RIB irihanangiriza abantu bose bakoresha social media zitandukanye nka YouTube bitwikira umutaka w’ubuvugizi, bakazikoresha nka tool of exploitation, bafatirana abantu mu ntege nke abantu bafite ubumuga, bakabakoresha ibikorwa by’itesha gaciro, ibikorwa bitabereye ikiremwamuntu, ibikorwa bigize icyaha cy’ivangura. RIB ikaba ibasaba kubihagarika.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − three =

Previous Post

Ibiteye amatsiko ku nyoni zifite amateka byatumye Umunyarwanda yiyemeza kuzirengera

Next Post

Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi

Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.