TV10, imfura muri Televiziyo zigenga mu Rwanda ibazaniye inkuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

TV10 imwe muri televiziyo zigenga mu Rwanda, itarahwemye kugeza ku Banyarwanda ibiganiro n’amakuru byihariye kandi bigirira akamaro benshi, ikomeje kwaguka, aho ubu yatangiye kugaragara kuri DStv.

Iyi televiziyo yanafunguye ikibuga cya Televiziyo zigenga mu Rwanda dore ko ari yo ya mbere, yari isanzwe igaragara kuri Star Times na Canal + no kuri shene zitishyura mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abakunzi ba TV10 gukomeza kureba iyi Televiziyo, ubu yanageze ku ifatabuguzi rya DStv, ku buryo abakoresha iri fatabuguzi bazajya bayireba kuri Channel ya 396.

Umuyobozi Mukuru wa RADIOTV10, Augustin Muhirwa avuga ko gushyira TV10 kuri DStv bigamije gukomeza guhaza ibyifuzo by’abakurikira ibiganiro n’amakuru bya TV10.

Yagize ati “Abantu bari bafite DStv ntibabashaga kureba TV10, kuba yagiyeho ni inyungu kuri bo ndetse ni n’inyugu za TV10 kuba abatureba biyongereye.”

TV10 isanzwe izwiho gutambutsa ibiganiro n’amakuru bifasha benshi kunguka ubumenyi ndetse n’ubuvugizi ku bafite ibibazo by’imibereho bikabonerwa umuti, ikaba iza ku isonga muri Televiziyo zikurikirwa na benshi.

Augustin Muhirwa akomeza avuga ko kuba iyi Televiziyo kandi iri kuri DStv, bizanakomeza gutuma ibi biganiro n’amakuru itambutsa bigera ku Banyarwanda benshi ndetse n’abandi bose bakoresha ifatabuguzi rya DStv.

Ati “Ni na byiza ku Banyarwanda kuko bizatuma babasha kureba amakuru acukumbuye n’ibiganiro by’ingirakamaro, byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, umwaka ushize, TV10 n’ubundi yagaragaye kuri DStv, ndetse ubu ikaba izongera kugaragaraho itambutsa ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 29, ndetse ikazanagumaho mu buryo buhoraho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru