Amafoto y’intoranywa y’umusangiro wa Perezida Kagame na Ruto waranzwe n’urugwiro rushyitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida wa Kenya, William Ruto, Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we, n’abayobozi bazanye, baboneraho kuganira bahuje urugwiro.

Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, nyuma y’ibikorwa binyuranye byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Ruto mu Rwanda.

Izindi Nkuru

William Ruto, wari wabanje kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse bakanagirana ikiganiro n’abanyamakuru, uyu Mukuru w’Igihugu cya Kenya yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aharuhukiye inzirarakarengane zirenga ibihumbi 250.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yanakiriye ku meza mugenzi we William Ruto ndetse n’itsinda ry’abayobozi bo muri Kenya bazanye mu Rwanda.

Uyu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center, warimo kandi abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, baboneyeho kuganira na bagenzi babo bo muri Kenya.

Muri uyu musangiro kandi, Perezida Kagame yaboneyeho kongera guha ikaze mugenzi we Ruto mu Rwanda, wagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya, ndetse yongera kumushimira kuba yaratowe.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda na Kenya ari Ibihugu by’ibivandimwe byakomeje kugirana imibanire myiza yahoze ari ntamakemwa, kandi bikaba bihuriye mu Muryango umwe wa Afurika y’Iburasirazuba, yewe bikaba binafite byinshi bihuriyeho, birimo umuco, ubucuruzi ndetse no mu zindi nzego.

Yavuze kandi ko mu Rwanda hatuye Abanyakenya benshi kandi bakaba barakomeje gutanga umusanzu mu buzima bw’iki Gihugu cy’u Rwanda.

Ati “Umubano w’Abanyarwanda n’Abanyekenya, wahoze ushikamye kandi ni iby’agaciro kuba twarakomeje kugira ibyo twungurana no gukomeza inzira ituganisha imbere dufatanyije.”

Yavuze ko hari kompanyi nyinshi z’Abanyakenya zikorera mu Rwanda zikaba zikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwarwo, ari na byo byatumye habaho kuvugurura amasezerano asanzwe hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi mu rwego rwo kwagura imikoranire n’ubuhahirane.

Ati “Twishimiye ko tuzakomeza gukorana mu gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe, vuba bwihuse mu nyungu z’abaturage b’Ibihugu byacu byombi.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira Ruto ku muhate n’uruhare yagize mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida William Ruto na we washimiye mugenzi we Paul Kagame, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kuri iyi nshuro ari Perezida wa Kenya.

Ati “Mbere najyaga nza hano, kandi igihe cyose nahagiriraga ibihe byiza igihe cyose nazaga mu Rwanda, ni yo mpamvu mpamya ko u Rwanda rukomeje kuba rwiza.”

Yavuze ko we n’itsinda bazanye, baje mu murongo w’ubuvandimwe bw’Abanyafurika, mu gukomeza gutsimbataza no kwishimira umubano w’u Rwanda na Kenya bisangiye byinshi.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Ruto
Perezida Kagame yongeye guha ikaze Ruto n’Abanyakenya
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umubano w’u Rwanda na Kenya wahoze ari ntamakemwa
Abayobozi ku mpande zombi baganiriye

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru