Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amafoto y’intoranywa y’umusangiro wa Perezida Kagame na Ruto waranzwe n’urugwiro rushyitse

radiotv10by radiotv10
05/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amafoto y’intoranywa y’umusangiro wa Perezida Kagame na Ruto waranzwe n’urugwiro rushyitse
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida wa Kenya, William Ruto, Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we, n’abayobozi bazanye, baboneraho kuganira bahuje urugwiro.

Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, nyuma y’ibikorwa binyuranye byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Ruto mu Rwanda.

William Ruto, wari wabanje kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse bakanagirana ikiganiro n’abanyamakuru, uyu Mukuru w’Igihugu cya Kenya yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aharuhukiye inzirarakarengane zirenga ibihumbi 250.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yanakiriye ku meza mugenzi we William Ruto ndetse n’itsinda ry’abayobozi bo muri Kenya bazanye mu Rwanda.

Uyu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center, warimo kandi abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, baboneyeho kuganira na bagenzi babo bo muri Kenya.

Muri uyu musangiro kandi, Perezida Kagame yaboneyeho kongera guha ikaze mugenzi we Ruto mu Rwanda, wagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya, ndetse yongera kumushimira kuba yaratowe.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda na Kenya ari Ibihugu by’ibivandimwe byakomeje kugirana imibanire myiza yahoze ari ntamakemwa, kandi bikaba bihuriye mu Muryango umwe wa Afurika y’Iburasirazuba, yewe bikaba binafite byinshi bihuriyeho, birimo umuco, ubucuruzi ndetse no mu zindi nzego.

Yavuze kandi ko mu Rwanda hatuye Abanyakenya benshi kandi bakaba barakomeje gutanga umusanzu mu buzima bw’iki Gihugu cy’u Rwanda.

Ati “Umubano w’Abanyarwanda n’Abanyekenya, wahoze ushikamye kandi ni iby’agaciro kuba twarakomeje kugira ibyo twungurana no gukomeza inzira ituganisha imbere dufatanyije.”

Yavuze ko hari kompanyi nyinshi z’Abanyakenya zikorera mu Rwanda zikaba zikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwarwo, ari na byo byatumye habaho kuvugurura amasezerano asanzwe hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi mu rwego rwo kwagura imikoranire n’ubuhahirane.

Ati “Twishimiye ko tuzakomeza gukorana mu gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe, vuba bwihuse mu nyungu z’abaturage b’Ibihugu byacu byombi.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yaboneyeho gushimira Ruto ku muhate n’uruhare yagize mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida William Ruto na we washimiye mugenzi we Paul Kagame, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kuri iyi nshuro ari Perezida wa Kenya.

Ati “Mbere najyaga nza hano, kandi igihe cyose nahagiriraga ibihe byiza igihe cyose nazaga mu Rwanda, ni yo mpamvu mpamya ko u Rwanda rukomeje kuba rwiza.”

Yavuze ko we n’itsinda bazanye, baje mu murongo w’ubuvandimwe bw’Abanyafurika, mu gukomeza gutsimbataza no kwishimira umubano w’u Rwanda na Kenya bisangiye byinshi.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Ruto
Perezida Kagame yongeye guha ikaze Ruto n’Abanyakenya
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umubano w’u Rwanda na Kenya wahoze ari ntamakemwa
Abayobozi ku mpande zombi baganiriye

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 12 =

Previous Post

Itsinda ry’Abaraperi batazibagirana mu Rwanda ryakoze ibyatunguye benshi

Next Post

TV10, imfura muri Televiziyo zigenga mu Rwanda ibazaniye inkuru nziza

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TV10, imfura muri Televiziyo zigenga mu Rwanda ibazaniye inkuru nziza

TV10, imfura muri Televiziyo zigenga mu Rwanda ibazaniye inkuru nziza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.