Monday, July 27, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Itsinda ry’Abaraperi batazibagirana mu Rwanda ryakoze ibyatunguye benshi

Itsinda ry’Abaraperi batazibagirana mu Rwanda ryakoze ibyatunguye benshi

Itsinda ry’abaraperi rya Tuff Gangs ryo mu Rwanda ryamenyekanye cyane kubera injyana bakoraga yari yihariye mu myaka yabo kuko itari imenyerewe mu Rwanda, ryongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga ndetse ryishimirwa na benshi nyuma yo gushyira hanze amashusho bari kumwe muri studio bahuje urugwiro.

Tuff Gangs ni itsinda ryahozemo abarimo nyakwigendera Jay Polly, Fireman, P-Fla, Green P ndetse na Bulldog.

Nyuma yuko batandukanye ku mpamvu bavuga ko zari izabo nyuma bakazongera kwihuza, Bulldog umwe mu bagize iri tsinda yatangarije RADIOTV10 ko barimo gukora ku Mixtape yabo bateganya gusohora mu gihe kidatinze.

Tuff Gang igiye gusohora iyi ‘Mixtape’ bivugwa ko yatangiwe na Davydenko muri 2020 ariko ikaza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Jay Polly idafite uyu nyakwigendera Jay Polly ariko nanone Green P umwe mu bakunzwe muri iri tsinda ntari kumwe na bagenzi be kuko kugeza ubu abarizwa i Dubai.

Zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa zakozwe na Tuff Gangs zirimo nkiyitwa Amaganya, Kwicuma, Inkongoro y’umushimusi, Gereza n’izindi nyinshi.

Umwe muri bo ari we Jay Polly yamaze kwitaba Imana
Bagiye baririmbana mu bitatamo

Bongeye gutungurana bagaragara bari kumwe muri studio

Joby Joshua
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − thirteen =